U Bwongereza bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 153 za Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nkingo zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye, aho u Bwongereza ari umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Zageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021.

Zakiriwe mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu gukingira abaturage barwo aho ubu nibura abarenga miliyoni 1,6 bamaze gukingirwa byuzuye mu gihe miliyoni 2,1 bo bahawe nibura doze imwe y’urukingo.

Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga gukingira, rumaze kwakira inkingo miliyoni zirenga 3,6 zabonetse muri gahunda ya Covax na AVAT yashyizweho na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’Ubumwe bwa Afurika, AU.

Hari n’izindi zabonetse binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu hamwe n’izaguzwe ku bufatanye na Banki y’Isi.

Izi nkingo u Bwongereza buzihaye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Ambasade yabwo mu Rwanda itangaje ko igiye kwiga ku mwanzuro wafashwe n’igihugu cyayo ugena ko abanyarwanda bagiye mu Bwongereza bazajya bafatwa nk’abadakingiye, mu gihe inkingo zikoreshwa zimwe ari iki gihugu cyazitanze.

Ku wa 18 Nzeri, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko umuntu wakingiriwe muri Afurika cyangwa se muri Amerika y’Amajyepfo cyangwa se mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Turikiya, Jordan, Thailand’ u Burusiya n’ahandi, azajya afatwa nk’utarakingiwe.

Ibyo bivuze ko mu gihe uwo muntu yinjiye mu Bwongereza, azajya amara iminsi icumi mu kato kandi akipimisha Covid-19.

Ibihugu byinshi ntibyigeze byishimira uyu mwanzuro bimwe bisaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, ibisobanuro by’aho urukingo rwa Pfizer byakoresheje mu gukingira abaturage babyo rutandukaniye n’urwo mu Bwongereza ku buryo abaruhawe bafatwa nk’abatarakingiwe.

Zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye
Inkingo u Bwongereza bwahaye u Rwanda ni izo mu bwoko bwa AstraZeneca
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana (wa kabiri iburyo) ni umwe mu bari bagiye kwakira izi nkingo



source : https://ift.tt/3FaGSrM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)