U Rwanda rugiye kohereza mu kirere Satelite zirenga 300.000 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo rya RSA rivuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira iki kigo cyashyikirije Ikigo Mpuzamahanga cy'Itumanaho mu by'ikoranabuhanga ITU (International Telecommunication Union) buriya busabe bwo kohereza ariya matsinda abiri ari yo Cinnamon-217 na Cinnamon-937.

Aya matsinda agizwe n'ibyogajuru 327 000 bizoherezwa n'u Rwanda mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uturutse ku mubumbe w'Isi.

Ibi byogajuru bizaba bikurikiye icyo u Rwanda ruherutse kohereza cya Rwasat-1 kimaze imyaka ibiri mu isanzure gitanga amakuru ajyanye n'ubutaka bw'u Rwanda yifashishwa mu buhinzi n'ubworozi ndetse n'ikindi cyiswe 'Icyerekezo' cyoherejwe kugira ngo kijye gitanga umuyoboro wa murandasi ku banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu.

Francis Ngabo uyobora RSA, , yavuze ko ubusabe u Rwanda rwahaye ITU ari ingirakamaro kuko bizatanga amahirwe yo kohereza ibindi byogajuru mu isanzure bizagira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

Yagize ati 'Gutanga ibi byangombwa muri ITU ni ingenzi kugira ngo twandikishe imiyoboro ya satellite n'aho zizaba ziri (mu isanzure) ndetse tunazigame amahirwe yo kuzohereza ibindi byogajuru mu bihe bizaza."

Akomeza agira ati "Ibi kandi biri muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo gushyira ingufu mu bijyanye n'isanzure nk'uburyo bushya bwo guteza imbere igihugu.'

Ngabo yakomeje avuga ko bitewe n'ikoranabuhanga rimaze kugerwaho, u Rwanda rufite gahunda yo gukora imishinga itandukanye izatanga serivisi nyinshi z'ingirakamaro mu bijyanye n'isanzure ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy'ibijyanye n'isanzure muri Afurika.

Ibi byose biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere igihugu binyuze mu kwagura ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, uburezi ndetse no korohereza abashoramari mu bikorwa bitandukanye.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rugiye-kohereza-mu-kirere-Satelite-zirenga-300-000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)