U Rwanda rushobora kwakira Ishami ry’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki Kigega kiramutse gishinze iri Shami ryacyo mu Rwanda, byagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu, kuko byatuma abashoramari barushaho kugirira icyizere u Rwanda nk’ahantu bashyira imari yabo, ibi nabyo bikagira ingaruka nziza ku mugambi wa Leta wo guhindura u Rwanda icyicaro cya serivisi z’imari muri Afurika (Rwanda Finance Center).

QIA ni Ikigega cyashinzwe mu 2005 hagamijwe gukoresha neza amafaranga aturuka mu bucukuzi bwa gaz, agakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari ryibanda ku rwego mpuzamahanga, nubwo iry’imbere mu gihugu ritibagiranye.

Qatar ni igihugu kiri mu bikize ku Isi, aho umuturage muri miliyoni 2,5 zituye icyo gihugu, abarirwa umusaruro mbumbe w’ibihumbi 61$. Ubu bukire bukomoka ahanini ku mutungo kamere urimo peteroli na gaz, aho iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kohereza nyinshi ku Isi, ndetse kikaba kibitse 12% by’iri ku Isi yose.

Kuri ubu, 85% by’ibicuruzwa Qatar yohereza mu mahanga bigizwe na gaz na peteroli icukura, mu gihe uyu mutungo unatanga 60% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu buri mwaka, ukanagira uruhare rwa 70% ku byo Leta ya Qatar yinjiza buri mwaka.

Nubwo ubwinshi bwa gaz ya Qatar budashidikanywaho, umusaruro ukomoka mu bigega bya peteroli muri icyo gihugu byitezwe ko uzatangira kugabanuka kuva mu 2023. Naho uyu musaruro utagabanuka kandi, ihindagurika ry’ibiciro mpuzamahanga ku bicuruzwa byiganjemo peteroli na gaz rimaze imyaka rigaragara, rishobora kugira ingaruka ku gihugu nka Qatar gishingira kuri uwo mutungo, ari nayo mpamvu Leta ya Qatar yifuza kongera ingano y’amasoko ishobora gukuramo amafaranga, nk’uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza.

Mu 2008, ubuyobozi bw’iki gihugu bwashyizeho intego z’iterambere ziswe ‘Qatar National Vision 2030’ (QNV), zigamije gufasha icyo gihugu kubaka ubukungu budashingiye kuri peteroli na gaz gusa, ndetse icyo gihugu gihita gitangira gushora 20% by’umutungo cyinjije buri mwaka mu bikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi, ibintu byatangiye gutanga umusaruro ufatika.

Mu bindi byakozwe, harimo gushyigikira Ikigega cya QIA, kigahabwa imbaraga zo gukora ishoramari hirya no hino ku Isi, aho bivugwa ko umutungo rusange wacyo ushobora kuba ukabakaba miliyari 300$, ukaba uri mu ngeri zirimo amasoko y’imari n’imigabane, amabanki, inganda z’imodoka, ibigo by’ubwubatsi, imikino n’ibindi bitandukanye.

Amaso yerekejwe muri Afurika

Nubwo iki Kigega gifite amaboko ahandi hose ku Isi, ntabwo cyari cyagashyira imbaraga nyinshi ku Mugabane wa Afurika, kandi nawo ubumbatiye amahirwe y’iterambere.

Amakuru avuga ko Qatar yari yifuje ko ibiro by’iki Kigega byafungurwa muri Côte d’Ivoire, ari nacyo gihugu gicumbikiye Ikigega nterankunga cya Qatar, Qatar Charity, ibi bikajyana n’uko umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.

Icyakora ibi ngo byaje guhinduka mu bihe by’amatora muri icyo gihugu, aho bikekwa ko Qatar yisubiyeho kubera kwikanga ibishobora kuzakurikira amatora yatsinzwe na Perezida Allasane Ouattara, wiyamamazaga kuri manda ya gatatu atari yemerewe n’Itegeko Nshinga.

Amakuru yatangajwe na Africa Intelligence, yemeza ko ibiganiro by’ishingwa ry’Ishami ry’iki Kigega mu Rwanda biri kugirwamo uruhare na Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki y’Iterambere rya Afurika, akaba ari umujyanama wa Qatar mu bijyanye n’amavugururwa akwiye gukorwa muri iki kigega, izi nshingano akaba yarazitangiye mu 2018.

Uretse ibi kandi, mu Rwanda hari ishoramari iki Kigega gifitemo imigabane, ku buryo kukizana mu Rwanda bitaba gusa bijyanye no gukurikira umutekano n’ibindi bijyanye nawo, ahubwo byaba ari n’uburyo bwo kurushaho gucungira hafi imishinga y’ibigo iki Kigega gifitemo imigabane.

Ibyo bigo birimo nka Accor, ikigo cyashoye mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, kiri kubaka hoteli igezweho ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. QIA iza ku mwanya wa kabiri mu kugira imigabane myinshi muri Accor, aho ifite ingana na 11,3%.

Ku rundi ruhande, ikirango cya Visit Rwanda cyamamazwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, kandi iyi kipe ni iya QIA.

QIA ikeneye icyicaro muri Afurika kuko iki Kigega kiri kuhagurira ibikorwa byacyo, nk’aho muri Nyakanga giherutse gutangaza ko kizashora miliyoni 200$ muri Airtel Ishami rya Afurika, ndetse ikaba yarashoye mu bijyanye n’ingufu zisubira muri bihugu birimo Afurika y’Epfo na Zambia, ku bufatanye n’ikigo cya Enel cy’Abataliyani.

Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, Ikigo cya Leta kiri gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali International Finance Center (KIFC), Nick Barigye, yakubutse muri Qatar aho yagiranye amasezerano na mugenzi we, Yousuf Mohamed Al-Jaida uyobora Ikigo cya Qatar Finance Center, azatuma ibigo byombi bisangira ubunararibonye n’ubumenyi.

Muri urwo rugendo, Barigye yari aherekejwe na Celestin Rwabukumba uyobora Isoko ry’Imari ry’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), aho nawe yagiranye ibiganiro na bagenzi bakora b’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Qatar, Qatar Stock Exchange (QSE), impande zombi zemeranya kugirana imikoranire.

Perezida Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ubwo bakurikiranaga amasezerano yasinywe hagati y'ibihugu byombi mu 2019



source : https://ift.tt/3B17UQ4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)