Nyuma yo guhabwa izo nshingano, rwasabwe kwihutisha gukemura ibibazo bikibangamiye abavoka bo mu karere birimo kwemererwa gukorera mu kindi gihugu kinyamuryango.
ABGL ni ihuriro ry’abagize ingaga z’abavoka mu Karere k’ibiyaga bigari ariko babarizwa mu bihugu bitatu bikoresha ururimi rw’igifaransa ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abagize uyu muryango basaga 3000 kandi bavuga ko biteguye kubyaza amahirwe ahari yo kungurana ubumenyi mu by’amategeko.
Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Kavaruganda Julien yavuze ko kubarizwa hamwe n’abavoka baturutse mu bihugu binyuranye hari byinshi bibungura mu bumenyi bujyanye n’amategeko.
Ati “Duhurije hamwe tureba ibibazo biba bishobora kugariza ibihugu byacu, mu bijyanye n’amategeko no mu bijyanye n’ubutabera. Twuzuzunya mu kureba uburyo twabikemura no kureba uburyo abavoka bakorera muri ibyo bihugu bashobora kujya bambuka imipaka bitabagoye, umwe akaba yakorera mu kindi gihugu cyangwa akagisha inama mu gihe ahuye n’umuntu ukeneye ubutabera muri icyo gihugu. Tukamenya inzira twanyuramo mu gutanga ubutabera birenze imbibe z’ibihugu byacu.”
Yakomeje agira ati “Tuba dufite byinshi tubarusha ariko nabo hari ibyo baturusha. Bigira ku byacu twagezeho, nk’uburyo inkiko zakomeje gukora mu bihe bya covid-19 natwe tukigira ku byo babashije kugeraho mu gushyiraho amategeko. Nabo bafite ibyo baba baturusha, hari amategeko bafite akoze neza, nubwo bashobora bo kugira imbogamizi mu kuyakoresha. Ntabwo ari twe twenyine dufite ubumenyi budasanzwe.”
Yavuze ko mu gihe cy’Imyaka ibiri agiye kuyobora azibanda cyane ku guteza imbere imikoranire y’abavoka b’ibihugu byose nk’uko bakomeje kugaragaza ko bikiri imbogamizi, ubuhahirane, amahugurwa y’abavoka ku mategeko y’ibihugu binyuranye hagamijwe gusenyera umugozi umwe w’ubutabera bwihuse kandi bunoze mu bihugu binyamuryango.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rukorera mu mujyi wa Goma wanasoje manda ye y’imyaka ibiri, Abel Ntumba, yabwiye IGIHE ko kuba yarabaye umuyobozi wa ABGL wa mbere byari inshingano zitoroshye, kandi ko hari intego bari bihaye batagezeho kubera Covid-19.
Yagaragaje ko byinshi bitakozwe aribyo bitezwe ku Rwanda birimo korohereza abavoka mu gukorera muri ibi bihugu binyamuryango binyuze muri iyo mikoranire, guhugurana mu by’amategeko ndetse no kurushaho kubaka umubano uhamye hagati y’u Burundi, RDC n’u Rwanda.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Burundi, Muhuzenge Jean de Dieu, yavuze ko biteze kuzigira byinshi ku Rwanda ngo kuko ari ibihugu bisangiye byinshi bishingiye ku mateka n’ururimi.
ABGL, yashinzwe muri 2018 ku gitekerezo cyo guhugurana no kujya inama ku bavoka baturuka mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.
source : https://ift.tt/3DvZyk3