U Rwanda rwashimiwe icyemezo cyo gukuriraho akato abagenzi bava mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe umugenzi wavaga hanze, akigera mu gihugu yabanzaga gupimwa COVID-19 ariko agategerereza ibisubizo muri hoteli zashyizweho by’umwihariko ngo zibakire.

Byasabaga nibura amasaha 24, umugenzi ari muri hoteli kugira ngo abone ibisubizo akabona kuyivamo mu gihe byerekanye ko ari muzima.

Iryo bwiriza ryateganyaga ko “Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira, umwe mu myanzuro yayo wagarutse ku gukuraho akato.

Ugira uti “Abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda. Icyakora, abagenzi hose bazajya bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga.

Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ko yakuyeho gushyira mu kato abantu bava mu mahanga, abacuruzi barabyinubiraga.”

Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye Umunyarwanda wa mbere wahawe kuyobora Urugaga rw’Abacuruzi ba Afurika y’Iburasirazuba rumaze imyaka 24 rushinzwe, yavuze ko uyu muryango utarashingwa ubucuruzi bwo mu karere bwakorwaga mu kajagari.

Kalisa yagaragaje ko abanyamuryango batanga umusanzu 20.000 gusa banakorera ubuvugizi abandi bacuruzi bakiri bato.

Mu gutanga umusanzu muri uyu muryango, Kalisa yagaragaje ko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buri mwaka rutanga 1.500$, angana na miliyoni 1.5 Frw, Bralirwa yonyine itanga 3,000 $ angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Banki ya Kigali itanga 3.000$.

Yavuze ko mu gutanga umusanzu Kenya iri imbere, igakurikirwa na Tanzania, Uganda, u Rwanda rugakurikira n’ibindi bikaza inyuma kandi biterwa n’ubukungu bw’igihugu n’uko kingana ubwacyo.

Ati “Ibihugu byose uko ari bitandatu biri muri uyu muryango bitanga umusanzu wabyo neza cyane mboneyeho no gushimira abanyamuryango bacu ukuntu bagaragaza ubwitange mu gutanga umusanzu wabo kugira ngo uyu muryango ukomere.”

Kalisa yavuze ko uretse imurikagurisha ry’ubucuruzi ryabereye muri Arusha muri Tanzania, uyu muryango uteganya gukora ibindi bikorwa bigamije kwagura ubucuruzi muri EAC.

Ati “Yego cyane kirahari gikomeye; mu mpera z’Ugushyingo turateganya gukora Inama y’ubucuruzi izabera Arusha mu gihe ubutaha izabera mu Rwanda. Iki gikorwa ubwacyo iyo cyateguwe neza kizamo abacuruzi basaga 1000.”

Kalisa yagaragaje ko Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’uyu muryango ku kigero cyo hejuru, binakoma mu nkokora imitangire y’umusanzu ku banyamuryango aho bashoboraga gutanga miliyari 6 $ ariko bikaba byarazambye.

Yagaragaje ko bimwe mu bikorwa amaze kugeraho mu gihe gito ari byiza kandi ko urugendo rugikomeza.

Ati “Nageze hano abacuruzi bazaga Tanzania n’abandi bantu bose basuraga iki gihugu bacibwa 100$ yo gupimwa Covid-19 ariko naganiriye n’ubuyobozi bw’iki gihugu barayagabanya bayashyira kuri 50$. Ikindi ni uko turi gusaba ko abacuruzi bakingiwe inkingo zabo ebyiri ko nta mpamvu bajya bongera kwipimisha kandi barakingiwe. Ndashimira u Rwanda ko rwakuye mu kato abantu bavaga hanze bakabanza kujya muri hoteli mu kato.”

Kalisa wahawe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu yihaye intego zo kuzahura ubucuruzi bukava ku kigero cya 15% mu 2021 nibura mu myaka itanu iri imbere bukazaba bugeze kuri 40%.

EABC yashinzwe mu 1997, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri EAC, impamvu ikomeye yatumye uyu muryango ushingwa ni ukugira ngo hakurweho inzitizi zatumaga ubucuruzi butagenda neza.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga
Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rifite ibiro mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania



source : https://ift.tt/3n8T4B8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)