Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabereye muri KCC ahari hari abahagarariye u Rwanda na Senegal ndetse n'abahagarariye AU na EU, mu gihe Dr Uğur Şahin, Umuyobozi Mukuru wa BionTech yitabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga.
Minisitiri w'Ubuzima, DrDaniel Ngamije yagaragaje aya masezerano nk'intambwe ikomeye yo gutuma inzozi zo gukorera inkingo muri Afurika ziba impamo kuko.
Dr Ngamije yatangaje ko muri aya masezerano, hagiye gutangira kubakwa uruganda rutunganya inkingo ruzubakwa mu cyanya cy'Inganda i Maroro aho biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa Kamena 2022.
Dr Ngamije yagize ati 'Uruganda rukora izo nkingo ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022, rukazaba rwuzuye mu myaka ibiri, rugatangira gukora inkingo. Dufite ibyo tuzatanga nk'igihugu, aho uruganda ruzubakwa, ibizashyirwamo byose ngo habe hujuje ibyangombwaâ¦.
Umufatanyabikorwa BioNTech azaza arwubake, mu minsi ya mbere habeho no gutanga abakozi bakorana n'abakozi bacu mu kubaka ubushobozi n'ubumenyi, hazakurikiraho igice cyo gushyira izo nkingo mu macupa amwe mujya mubona dukunda kuvamoma dukingira abantu.'
Uruganda ruzubakwa mu Rwanda biteganyijwe ko ruzatwara asaga miliyoni 100 z'amayero (asaga miliyari 100 Frw), rukazaba rukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya (mRNA) ari na ryo ryifashishwa mu gukora inkingo za Pfizer zikorwa na BioNTech.
Inkingo zizatangira gutunganyirizwa muri ruriya ruganda, ni iza Covid-19 n'iza Malaria ariko mu gihe kirambye hazakorwa n'izindi nkingo ku ndwara zitandukanye.
Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yashimiye abagize uruhare ngo aya masezerano asinywe, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n'abafatanyabikorwa bose kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa.
Photos : RBA
UKWEZI.RW