Ayo masezerano yasinyiwe muri Maroc mu 2013, asaba ko hashyirwaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi.
Umuhango wo gutanga inyandiko zemeza aya masezerano wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2021, i Genève aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Miryango Mpuzamahanga ikorera mu Busuwisi.
Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, yahaye ikaze u Rwanda ndetse arwizeza ubufatanye mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda kugera ku makuru, ibikorwa by’umuco n’ibitabo cyangwa izindi nyandiko.
Amb Rwakazina yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira gutanga uburezi budaheza aho n’abafite ubumuga by’umwihariko ubwo kutabona bagomba gushyirirwaho uburyo bubafasha mu kwiga. Ni ibintu asanga kwemeza amasezerano y’i Marrakesh ari igisubizo mu gukomeza urwo rugendo.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushima uruhare rw’ingirakamaro, amasezerano y’i Marrakesh azagira mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku nyandiko cyangwa ibindi bihangano.”
Imibare igaragaza ko mu mashuri yisumbuye, umwana umwe muri batatu bafite ubumuga, afite ubwo kutabona, aho gushyirirwaho ibibafasha mu kwiga ari ukubaka ahazaza habo heza.
Amasezerano ya ‘Marrakesh’ agamije koroshya itegeko ririnda ibihangano mu by’ubwenge kugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubona, gusoma ibihangano mu buryo buboroheye bitewe n’ubumuga bafite.
Andi mahirwe yitezwe muri aya masezerano ni uko Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona bazabasha kugira uburenganzira ku bitabo biba biri mu macapiro y’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubundi bumuga.
Ikindi kandi baba abana cyangwa abantu bakuru bafite ubumuga bwo kutabona, bafite uburenganzira bwo kwiga no kurengera uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge.
source : https://ift.tt/3vLROYy