U Rwanda, Tchèque na Nebraska mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpande zombi ziyongera kuri Repubulika ya Tchèque, aho byitezwe ko ibiganiro biri gukorwa bizatanga umusaruro w’ubufatanye hagati y’izi mpande eshatu mu bijyanye n’igisirikare.

Byitezwe ko mu biganiro biteganyijwe ku itariki ya 1 Ugushyingo, uruhande rwa Repubulika ya Tchèque, ruzaba ruhagarariwe na Lt Gen Jaromir Zuna, Umuyobozi Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika ya Tchèque ndetse n’itsinda ayoboye, bazitabira ibi biganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ryabitangaje.

Ubu bufatanye ntabwo buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda, iza Repubulika ya Tchèque n’iza Amerika muri rusange, ahubwo ni iz’ingabo za Leta ya Nebraska iri mu zigize Amerika.

Ubu bufatanye hagati y’ibihugu bitatu bwatangijwe binyuze muri porogaramu y’ubufatanye bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

Iyi porogaramu ya ’State Partnership Program:SPP’ yatangijwe mu 1992 nk’uburyo gushyiraho imikoranire ya kinyamwuga hagati y’igisirikare cya Amerika n’izindi nzego nk’izi mu mahanga.

Uyu munsi ni urwego rukomeye ruhuza Amerika n’ibindi bihugu bigera kuri 83 ku isi birimo 15 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda rwinjiye muri iyi porogaramu mu Ukuboza 2019, binyuze mu masezerano yashyiriweho umukono i Kigali.

Impande zose ubwo zari mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare, i Kigali
Abagize itsinda ry'abahagarariye impande uko ari eshatu mu ifoto rusange
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, aganira na bamwe mu bagize iri tsinda



source : https://ift.tt/3jOKZRe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)