Sinapis ni ikigo giteza imbere ba Rwiyemezamirimo n'abifuza kwikorera cyatangiye muri 2010, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Ghana, Brazil, Egypt, Liberia na Mongolia. Icyicaro gikuru cyacyo giherereye i Nairobi muri Kenya.
Iki kigo gitanga amahugurwa n'ubujyanama muri businesi 'business consultancy" bihoraho kikanatera inkunga imishinga myiza y'abahuguwe. Ibi byose bigamije kurandura ubukene, kwihangira imirimo biganisha mu guhindura imibereho y'abaturage.Â
Bamwe mu bahuguwe bavuga imyato ikigo Sinapis cyabahaye ubumenyi bagateza imbere Business zabo
Ayo mahugurwa atangwa ku bufatanga na CO.STARTERS ikigo cyo muri Amerika kizobereye mu guteza imbere ba Rwiyemezamirimo akaba anatangwa n'impuguke mu kwiga imishinga no kwihangira imirimo, Â ikoranabuhamga, ibaruramari n'ubukungu.
Sinapis inagufasha guhura na ba Rwiyemezamirimo batandukanye bakubwira ibyo bakora, ibibazo bahuye nabyo, uko bashaka abakiriya, amasoko, n'ibindi, maze ukagira ibyo ubigiraho bakanakugira inama ku mushinga wawe ibyo wakongeramo cyangwa se wakuramo, uko wabona abakiriya n'ibindi.
Aya mahugurwa atangirwa kuri Centre Saint Paul Hotel mu Mujyi wa Kigali buri wa Gatadatu kuva saa Tatu zuzuye za mu gitondo kugeza saa Sita n'igice z'amanywa (09:00-12:30), ukaba wanayakurikira "Online" aho waba uri hose ku isi.Â
Kugira ngo witabire aya mahugurwa usabwa kuba ufite igitekerezo ushaka kubyazamo umushinga cyangwa uri Rwiyemezamirimo ukeneye ubujyanama mu kuzamura umushinga wawe ukanatanga amafaranga 63,000 frw gusa. Aya mafaranga wanayishyura mu byiciro, akaba yifashishwa mu kugura ibitabo wigiramo n'ibindi bikoresho ukoresha unatwara urangije amasomo ngo bizagufashe.
Nyuma y'amasomo uhabwa 'certificate' ukanakomeza kubona ubujyanama muri business buhoraho ku buntu. Umuyobozi wa SINAPIS Rwanda Vince BARIGIRA yasobanuye neza icyo bisaba ngo umuntu abashe kwitabira aya mahugurwa. Yagize ati :"Kwitabira aya mahugurwa bisaba kuba ufite business no kuba ufite igitekerezo tugufasha kugihiduramo umushinga, ukakinonosora kuko benshi usanga bafite ibitekerezo bya business ariko mu by'ukuri badafite ishusho nyayo y'iyo business bakananirwa kubishira mu bikorwa cyangwa banabitangiza bagera hagati bakananirwa".
Kuva Sinapis yatangira gukorera mu Rwanda mu myaka 3 ishize imaze guhugura ba rwiyemezamirimo n'abifuza kuba ba rwiyemezamirimo batandukanye barenga 300, Â intego yayo akaba ari uguhugura abagera ku 10,000.
Pasteri Mugisha Fred umwe mu bahuguwe akaba n'umworozi w'inzuki w'umwuga i Kayonza, yagaragaje icyo yayungukiyemo. Yagize ati: "Amahugurwa ya Sinapis nigiyemo uko nshaka aba clients banjye, ibaruramari, amategeko muri business gushaka abafatanyabikorwa n'abaterankunga. Ubu business yanjye ikaba yaravuye kuri 100,000 Frw natangije igeze kuri 7,000,000 Frw mbikesha Sinapis".
Hitamo guhugurwa na Sinapis bagufashe kwagura igitekerezo ufite maze witeze imbereÂ
Kwizera Xavier afite kompani yorora inkoko akorera i NDERA muri Gasabo, avuga ko Sinapis yamufashije kumenya uko acunga business ye, kumenya uko ashaka abakiriya akanagumana abo afite, gukora 'business plan' mu buryo bworoshye.
Kugira ngo witabire amahugurwa ya Sinapis birasaba ko wiyandikisha aho usabwa kuzuza ifishi itangwa na Sinapis mu buryo bwa Online. Kanda HANO wiyakindishe. Ushobora kandi kubandikira kuri Email: [email protected] cyangwa ugahamagara iyi telefone: 0788496252 ugahabwa ubusobanuro burambuye.