The Ben yamaze gutera intambwe nshya imuganisha ku kubana n'umukunzi we, Uwicyeza Pamela nyuma y'uko yemeye kuzamubera umugore.
The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.
Amakuru avuga ko bari bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura umukunzi we akamusaba kumubera umugore.
Source : https://yegob.rw/ubukwe-buratashye-the-ben-yambitse-impeta-miss-pamella/