Ubumwe n’ubwiyunge buhagaze neza; kuki Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ari ngombwa? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ikimenyetso simusiga cyerekena uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasegeshwe ku rwego rukomeye, ku buryo hari n’abatekerezaga ko igihugu kizaguma mu rukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo mu myaka yari buzakurikire, ‘u Rwanda rukaba nk’igihugu cyapfuye.’

Ibi si ko byagenze kuko nyuma yo kubohora igihugu, FPR-Inkotanyi yashyize imbaraga nyinshi mu kongera kubaka ubumwe ndetse biragoye kwemeza ko u Rwanda rwari kugera ku iterambere n’umutekano rufite, hatabayeho ko Abanyarwanda bunga ubumwe bagakorera hamwe, ari na byo byakunze kugaragazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bushakashatsi yakoraga buri mwaka.

Icyakora mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 14 Nyakanga, hagaragayemo uwatunguye abatari bake, wavugaga ko Leta ishyizeho Minisiteri nshya, izaba ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Nyuma yaho, ku itariki ya 21 Nzeri, Leta yahuje inshingano za Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iza Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), iza Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Ikigega cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye (FARG), zose zishyirwa mu nshingano za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iyobowe na Dr, Bizimana Jean Damascène.

Ni ikihe kibazo iyi Minisiteri ije gukemura?

Kimwe mu byibajijweho nyuma y’uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ishyizweho, ni ukwibaza icyo izaza kunganira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, na cyane ko imibare yerekana ko buhagaze neza.

Mu kiganiro na IGIHE, umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, hakiri n’imbogamizi zigamije kubusubiza inyuma, bityo ko Leta ikwiye gufata ingamba zo kubusigasira.

Ati “Icya mbere, uzi ko hari ababurwanya? Wabihorera se? Ntushobora kubaka inzu ikomeye ngo ureke kuyikinga, ngo wibaze ko hari ikintu ukoze gikomeye.”

Uyu mushakashatsi yatanze ingero za bimwe mu biganiro bibera kuri YouTube, ‘bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi,’ avuga ko igiteye inkeke ari uko usanga abantu bari kubiba amacakubiri bifashishije izo mbuga nkoranyambaga usanga hari abantu bandi babashyigikiye.

Ati “Abakurikira ibyo biganiro, bakanashyigikira ababikora ni Abanyarwanda, ibyo bintu ntibikwereka ko hari ikintu gikwiye gukorwa…ushobora kubaka ibintu ariko iyo udashyizeho uburyo bwo kubirinda, bishobora gusenyuka.”

Ndahiro kandi yavuze ko iyi Minisiteri itazaba ishinzwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge gusa, ahubwo ko harimo ikindi cyiciro gikomeye cy’inshingano mboneragihugu, ati “Igihugu si umushinga w’imyaka itanu, ni umushinga w’imyaka amagana. Niba hari abantu b’uyu munsi batumva ibyago bashobora guterwa n’imvugo zibiba urwango, bakwiye kubyigishwa.”

Igisubizo ku bwiyongere bw’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Mu minsi mike ishize, ibikorwa by’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi byariyongereye cyane cyane mu bihugu by’amahanga, bigatizwa umurindi n’inyandiko, ubuhamya n’ibindi bikorwa by’ibihimbano byifashishwa mu kuyobya abantu.

Ndahiro yavuze ko iyi Minisiteri ikwiye kuvugutira icyo kibazo umuti urambye, ariko avuga ko inshingano zayo zitagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

Ati “Iyi Minisiteri izagira uruhare rurenze gusa kwita kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’urugero, Itorero ry’Igihugu ntabwo ryigisha kurwanya Jenoside gusa.

Ni ibiki byitezwe kuri iyi Minisiteri?

Kugira ngo iyi Minisiteri izagere ku nshingano zayo, Ndahiro yavuze ko hari ibyo ikwiye gushyigikira, birimo gutuma amateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi byashyirwa mu mashuri abanza, abana bagakura bayasobanukiwe.

Uyu mushakashatsi kandi yavuze ko iyi Minisiteri ikwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa “by’ubushakastsi, kwandika ibitabo n’ibindi bitandukanye.

Yasobanuye kandi ko mu bijyanye n’inshingano mboneragihugu, hari ibibazo byinshi bikwiriye gushakirwa ibisubizo. Ati “Iyo urebye imyitwarire y’urubyiruko wibaza, uko ruzaba rumeze mu myaka mike imbere.”

Yashimangiye ko iyi Minisiteri ikwiriye no kuba umusemburo w’ibiganiro bitandukanye, birimo nk’iterambere rya siporo, iyangirika ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, ati “Mu ndirimbo tuvuga ko umuco dusangiye uturanga, kandi umuco wacu ni uko duhujwe n’ururimi."

Dr. Bizimana yavuze ko ingingo y’ubushakashatsi ku mateka iri mu bizibandwaho cyane. Ati “Kimwe mu byo numva bikenewe tuzakomeza gushyiramo imbaraga, ni ukureba uko amateka y’u Rwanda yatumye ubumwe bw’Abanyarwanda busenyuka kuko bufite icyabusenyuye.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ni ngombwa rero ko ayo mateka asuzumwa, akandikwa, akigishwa ku buryo buhagije, tukagira amateka y’igihugu, yanditse, azwi, atari amateka avangavanze cyangwa se afite uko yagiye agorekwa nk’uko twahuye nabyo. Aho tuzinjira no mu bushakashatsi.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze kandi ko Abanyarwanda bari mu mahanga nabo bazahabwa umwihariko, aho kuri ubu hari ibiganiro byatangiye mu byiciro bitandukanye, baba abari mu Rwanda no mu mahanga.

Ati “Kugira ngo tunarebe ibyo Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bategereje kuri iyi minisiteri, ibyo bitekerezo baduha biradufasha kumenya icyo Abanyarwanda badutegerejeho ndetse n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo za nshingano zize zihuye n’ibyo Abanyarwanda bifuza.”

Ku rundi ruhande, Ndahiro yavuze ko ihuzwa rya CNLG, NURC na FARG bizoroshya akazi, kuko izi nzego zizashyirwa muri Minisiteri imwe bityo n’ibibazo bigaragajwe bigakemurwa vuba.

Minisitiri Bizimana Jean Damascène aherutse kuvuga Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu kizajya gishyira imbaraga mu bijyanye n'ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



source : https://ift.tt/3iL1FsA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)