Uburiganya bwa Satani ati'Hari umuntu wahawe ibyo nambuwe? Nzakora Ku buryo tubibura twembi!'-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Satani afuhira umuntu wakiriye ubugingo. Mu i Juru Satani akiri Rusuferi yari afite: Ubutware, afite n'ubushobozi, hanyuma ubwibone butuma atakaza ubutware(Iby'agaciro yari afite). Imana, ikintu itanze ntikicuza, iyo igitanze biba birangiye ntigisubirana ni nayo mpamvu umuntu ahanura kandi asambana.

Hanyuma Imana ifata bwa butware yari yarahaye Rusiferi, irema umuntu irabumuha. Satani umujinya uramwica, ati'Hari umuntu ufite ibyo nambuwe? Nzakora ku buryo tubibura twembi'. Ahita akoresha uburiganya, araza akora ku buryo wa muntu atakaza ubutware yahawe.

Hari abantu batumva Adamu uwo yari we: Imana yaravuze ngo" Tureme umuntu, ase natwe, agire ishusho yacu, abe nk'umwe wo muri twe. Adamu nubwo yari ikiremwa, ariko yari afite 95%y'ubumana. Mwibuke ko Imana ari Umwuka, n'Adamu nawe 95% yari Umwuka w'ubumana, 5% ari umuntu.

Umunsi akora icyaha, yatakaje 90% y'ubumana, ahita asigara ayoborwa n'umubiri! Mbibutse ko ingobyi ya Edeni ntaho yari itandukaniye n'i Juru(Tuzabimenya ejobundi muu i Juru rishya n'Isi nshya). Adamu yatakaje ibintu bikomeye, kugira ngo Imana ihite isibanganya n'ibimenyetso yahise yimura ingobyi ya Edeni irayitwara!

(Yarayibitse ahantu abera baruhukira, Paradizo). Abagize amahirwe yo kugera aho hantu, ntibwira, ntibucya, ntumenya iminsi. Iyo ubajije Aburahamu arakubwira ngo'Ko numva naje ejo, ndumva aribwo nkihagera! Aho. Ntaho hatandukaniye n'i Juru, hahora hari umunezero kandi uwo munezero abera bafite muri paradizo niwo Adamu yambuwe.

Imana kuza gusura Adamu mu ngobyi ya Edini nta porotokole yari irimo. Hagati mu butatu bwera: Imana Data n'Umwana, n'Umwuka Were, harimo Adamu. Uwo niwo wari umugambi w'Imana.

Abakristo ikintu bahishwe nagira ngo mbahishurire, ni uko twasubijwe mu ngobyi ya Edeni kubwo kwizera Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza Wacu. Adamu bamukuye mu ngobyi ya Edeni, kugira ngo atarya ku giti cy'ubugingo akaramira mu cyaha akabaho iteka ryose kuko gupfa ntibyari birimo (Niyo mpamvu urupfu rutakirwa mu marangamutima yacu).

Adamu yakoze icyaha, yego atandukana n'Imaba, ariko hari ikindi kintu cyasigaye mu ngobyi ya Edeni ni 'Igiti cy'ubugingo'. Hari igiti kimenyekanisha ikibi n'ikiza(Icyo Adamu yariyeho), ariko hasigaye igiti Cy'ubugingo. Iyo abirya byombi, umuntu yari kurama iteka ryose aramiye mu cyaha. Imana yari kuba igize igihombo cy'iteka ryose, ni yo mpamvu yahise yirukana Adamu vuba, irindisha iyo ngobyi Umukerubi ufite inkota.

Agakiza, karenze kubabarirwa ibyaha ni uko batwigishije nabi. Iyo wakiriye agakiza ugaruka mu ngombyi ya Edeni Kubwo kwizera! Iyo ugarutse mu ngombyi ya Edeni rero, urya ku giti cy'Ubugingo. Yesu yaravuze ngo" Ninjye giti cy'Ubugingo, ndi umutsima utameze nk'uwo basogokuruza bariye bagapfa. Undya azabaho iteka ryose"

Ese waba waremeye guhura na Kristo Yesu, ngo ugaruke mu ngobyi ya Edeni?

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uburiganya-bwa-Satani-ati-Hari-umuntu-wahawe-ibyo-nambuwe-Nzakora-Ku-buryo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)