Ubushakashatsi buhishuye ibidasanzwe biba ku basore batereka ubwanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutereka ubwanwa no kubwogosha ku bagabo ni ikintu kitavugwaho rumwe na benshi, ariko byombi bikaba amahitamo ya buri wese.Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gutereka ubwanwa bifite akamaro kanini:

1.Ubwanwa butera ubushyuhe

Nko mu gihe cy'imbeho ikabije cyane cyane mu bihugu bigira ibihe by'ubukonje bukabije (hiver), ubwanwa ngo bufasha ubufite kugira agashyuhe mu gice cy'isura.

2.Butuma uruhu ruhorana ubuhehere

Ubwanwa bufasha uruhu gufata amavuta karemano akorwa n'igice cy'uruhu kizwi nka epiderme, bityo uruhu rwo ku matama n'akananwa rugahora rutoshye.

Usibye n'ibyo kandi, umugabo ufite ubwanwa agaragara nk'umugabo kurusha uwogosha akamaraho burundu.

3.Gutereka ubwanwa bigabanya ibyago byo kurwara Asima (asthma) n'ibimenyetso bya aleriji (allergie).

Ibi biterwa n'uko ubwanwa bufata imikungugu n'utundi tuntu dutumuka mu kirere mbere y'uko tugera mu myanya y'ubuhumekero, nk'uko byatangajwe na Dr. Clifford W. Bassett, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ibijyanye n'indwara zifata imyanya y'ubuhumekero harimo na asima i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

4.Burinda gusaza imburagihe

Gutereka ubwanwa bibuza uruhu guhura n'imirasire y'izuba ku kigero kingana na 90 kugera kuri 95%, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y'uruhu no kugira iminkanyari, nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru 'journal Radiation Protection Dosimetry'.

5.Gutereka ubwana bituma uca ukubiri n'imiburu ikunze kubaho nyuma yo kogosha ubwanwa rimwe na rimwe ikagira n'izindi ngaruka zirimo n'ibibyimba.



Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-buhishuye-ibidasanzwe-biba-ku-basore-batereka-ubwanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)