Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherutse gukatira Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero ku Rwanda guhera mu 2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko bajuririye imikirize y’urubanza rwose.
Yagize ati “Twajuririye urubanza rwose, ibindi bizavugirwa mu rukiko.”
The National Public Prosecution Authority has filed an appeal against the judgement of the High Court of 20 September 2021, in the case of NSABIMANA Callixte alias Sankara and co-accused.@JusticeSectorRw @NewTimesRwanda @rbarwanda pic.twitter.com/wKMzKSZe9Q
— Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) October 20, 2021
Mu isomwa ry’urubanza mu kwezi gushize, Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, urukiko rwavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha kuko yorohereje ubutabera, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.
Mu bandi 19 baregwaga hamwe na Rusesabagina ndetse na Nsabimana, bahawe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka hagati y’itatu na 20.
Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.
IGIHE yagerageje kumenya niba ku ruhande rw’abaregwa haba harabayeho kujurira, ariko ntibyadukundiye kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.
source : https://ift.tt/3poYxH0