Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) tariki 20/10/2021 wizihije isabukuru y'imyaka 25 umaze ushinzwe, abawurerewemo babaye igitambo cyo kurera nabo bakiri abo kurerwa, bashimira uwo Muryango ko wababereye akabando ukabibagiza intimba batewe n'ababiciye ababyeyi n'abavandimwe.
Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya AERG buragira buti 'Uyu munsi twizihiza Isabukuru y'imyaka 25 umuryango AERG umaze ubayeho, turashima by'umwihariko 12 bawutangije, abanyamuryango bacu ndetse n'abafatanyabikorwa bacu batandukanye kubw'umusanzu ukomeye udufasha gukomeza kubaka imbere heza.
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Igihugu, Muneza Emmanuel, yavuze ati 'Amateka yadutegekaga kurerana, ugafata inshingano zo kurera abo mungana, nta yandi mahitamo twari dufite. Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu. Abari bato ubu barakuze. Mu buzima nta kujenjeka'.
Abayobozi mu nzego zitandukanye babinyujije kuri Twitter bifurije abanyamuryango ba AERG isabukuru nziza.
Umutesi Gelardine, Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, yanditse ati ' Isabukuru nziza ku muryango wareze benshi bakuru bacu twubakiyeho Inkotanyu zimaze kutwereka icyizere cyo kubaho. Turashima. Ababyeyi, inshuti n'igihugu. Turashima imbere heza!haraharanirwa mu buzima, nta kujenjeka! Isabukuru nziza.'
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Umuco n'Urubyiruko, nawe yanditse ati  'Ni imyaka 25 y'ishema Ni imyaka 25 yo kubaho Ni imyaka 25 y'ubutsinzi Ni imyaka 25 y'imbaraga Ni imyaka 25 y'isana mitima Ni imyaka 25 y'ubudatsimburwa Ni imyaka 25 MWINANA u Rwanda Ni imyaka 25 Mwungura u Rwanda Muri igisobanuro cy'ubumwe Umu. Mukomeze imihigo.'
Depite Uwineza Beline nawe ati 'Isabukuru nziza AERG, Muryango mwiza twatorejwemo kuba Abadaheranwa. Turashima cyane abatubimburiye, turashimira kandi ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwadufashije muri uru rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Imihigo irakomeje.'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney nawe yanditse ati 'Mwarakoze cyaaane, Imana izabibahembere.'
 Dr. Nsabimana Sabin, Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima RBC nawe ati 'Isabukuru nziza y' imyaka 25 AERG yakoze ibyiza byinshi. Dukomeze.'
Isabukuru nziza y'imyaka 25 kuri AERG. Ni imyaka yakozwemo iby'indashyikirwa mu urugendo rwo gusana imitima ndetse no kubera benshi umuryango nyakuri. Mwarakoze kurerera u Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. mukomereze aho.'
Umuryango AERG washinzwe mu mwaka w'1996, utangizwa n'abanyamuryango 12 bigaga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda. Umuryango wavukiye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare ku wa 20/10/1996. Umuryango wihaye intego zikurikira: kwibuka; kwirinda; guharanira kubaho kandi neza; kwigisha/Kurerana.
AERG ikorera muri za Kaminuza n'amashuri makuru asaga 40 mu Gihugu no mu mashuri y'isumbuye arenga 500. AERG ifite abanyamuryango basaga 40.000.
AERG yashakiye ibisubizo ibibazo bitandukanye bishingiye ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bibangamiye abanyeshuri birimo: Kubura aho bataha mu biruhuko ;Kubura umuryango utanga urukundo, inama n'imbaraga zo kubaho no kubana neza n'abandi; kuba nyamwigendaho, nyakamwe, kwiheza no guheza abandi.
Umuryango AERG wubatse ubufatanye mu banyeshuri, biremamo imiryango ibaruhura, barema 'Mukuru' ugishwa inama abandi bakamuruhukiraho, barema 'Papa' na 'Mama' 'Sogokuru' na 'Nyiraku', barema ' Ababyara , ba 'Nyirasenge' na ba 'Nyirarume' bibafasha kwikomeza mu buzima bakiga bagatsinda. Imiryango baremye yababereye 'Umumararungu'.
Abanyamuryango ba AERG barangije kwiga mu mashuri makuru na kaminuza bahurira mu muryango wa GAERG wibarutswe na AERG kandi bagakomeza kwitabira ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.
Â
Â
Â
Â
The post Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2021/10/20/ubuto-bwacu-bwabaye-igitambo-cyo-kurera-bagenzi-bacu-aerg/