Ubuyapani: Igikomangomakazi cyanze icyubahiro n'amafaranga cyahabwaga cyemera gushakana n'umusore wo muri rubanda ukenye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Imperial Household Agency, ikigo cya leta gishinzwe gusigasira ubwami bw'Ubuyapani cyavuze ko itariki y'ubukwe bwabo ari 26 z'ukwa cumi.

Ubundi bari gushyingirwa mu 2018, ariko birahagarikwa, bivugwa ari nyuma y'uko umuryango w'uyu musore witwa Komuro wari mu bibazo by'ubushobozi.

Nyuma yo gushyingirwa, byitezweko bombi bazajya kuba muri Amerika - aho Komuro akora nk'umunyamategeko.

Amakuru kuri aba bombi n'ubukwe bwabo ni ibintu byakurikiwe cyane n'itangazamakuru mu Buyapani.

Uku gutangaza cyane iby'iki gikomangoma - se ni igikomangoma Fumihito - na Komuro n'umuryango we mu myaka ishize, byateye Mako ibibazo by'ihungabana, nk'uko byavuzwe na Imperial Household Agency bigatangazwa n'ikinyamakuru Kyodo.

Nyirasenge Masako, akaba umugore w'umwami w'abami uriho ubu, nawe yarwaye indwara y'umujagararo (stress), kubera igitutu cyo kubyara umuhungu waragwa ingoma.

Bombi bahuye bwa mbere mu 2012 ari abanyeshuri muri International Christian University i Tokyo.

Batangaje urukundo rwabo mu 2017 bavuga ko bazashyingirwa umwaka ukurikiyeho.

Ariko amakuru yaje kuvugwa ko nyina wa Komuro afite ibibazo by'ubushobozi - ko yafashe ideni ku wahoze ari umukunzi we ntamwishyure.

Ingoro y'Umwami w'abami yahakanye ko gutinza ubukwe byatewe n'ibyo, nubwo igikomangoma Fumihito cyatangaje ko ikibazo cy'amafaranga kigomba gukemurwa mbere y'uko bashyingirwa.

Igikomangoma Mako bivugwa ko kizahara amafaranga asanzwe ahabwa umuntu wo mu muryango wa cyami uvuye iwabo angana na miliyoni 150 z'ama- yen (asaga miliyari 1.3 Frw).

Bivugwa kandi ko mu bukwe bwe atazakora imihango isanzwe igendanye n'umuryango w'ibwami. Nareka ayo mafaranga n'iyo mihango azaba ariwe mugore wa mbere wo mu muryango wa cyami ukoze ibi.

Mu itegeko ry'Ubuyapani, abakobwa bo mu muryango wa cyami bashatse umuntu "wo muri rubanda" batakaza umwanya n'icyubahiro cyabo, gusa ntibigenda gutyo ku basore bo muri uwo muryango.

'Harry na Meghan bo mu Buyapani'

Mariko Oi, BBC News

Kei Komuro yari asanzwe atavugwaho rumwe, ariko ubwo yari ageze i Tokyo mu ntangiriro z'iki cyumweru mbere y'uko ubu bukwe butangajwe, yateje sakwe sakwe kubera uburyo yari yafungiye umusatsi we inyuma.

Mu gihugu aho uko ugaragara bishingirwaho cyane mu bantu, bamwe mu Buyapani bavuze ko iyo misokoreze ye ari ikindi gihamya ko adakwiye gushyingirwa igikomangoma.

Byerekana kugenzurwa no gukurikiranwa na rubanda kwakomeje kubaho kuri bombi mu myaka ishize kuva batangaza ko bakundana.

Amakuru ku bibazo by'amafaranga nyina yari afite no kuvuga ko kumenyana n'ab'ibwami byatumye agera mu ishuri ry'amategeko muri Amerika byari inkuru zikomeye mu binyamakuru.

Ariko abashyigikiye Mako na Komuro bashimira uyu musore guhagarara bwuma imbere y'itangazamakuru ritabahaga agahenge nyuma y'uko atangaje ko akundana n'umukobwa w'ibwami.

Ndetse icyemezo cyabo cyo gutura muri Amerika cyatumye bahimbwa "Harry na Meghan b'Ubuyapani".

Nubwo bo batazwi cyane ku isi nk'abo bo mu Bwongereza, ariko urukundo rwabo ni urundi rugero rudasanzwe rwo guhinyuza imibereho n'amahame amaze imyaka n'imyaka mu miryango ya cyami.


Komuro agiye gushyingiranwa n'igikomangomakazi Mako, aherutse kugaruka mu Buyapani yafungiye umusatsi inyuma bivugisha benshi

Inkuru ya BBC



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ubuyapani-igikomangomakazi-cyahaze-icyubahiro-n-amafaranga-cyahabwaga-cyemera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)