VIDEO: UDUSHYA N'UDUKORYO TWARANZE WEEKEND Y'I KIGALI
Kuwa gatandatu ni umnsi abanya Kigari bakunda ikirori batazigera bibagirwa na rimwe dore ko nyuma y'igihe kinini nta kirori mu murwa, kera kabaye umunsi warageze. Ku ikubitiro hari hateganyijwe ibirori bibiri bitandukanye kandi byari byitezwe na benshi.
Muri byo harimo Kiss Summer Awards itegurwa na Radio ya Kiss Fm, ndetse na Bianca Fashion Hub yateguwe n'umunyamakurukazi Bianca.
Muri ibi birori byombi byabereye umunsi umwe hari tumwe mu dushya tudasanzwe twagaragayemo ari natwo tugiye kwibandaho.
1. Mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatangiwe muri Arena, abateguye ibi bihembo ubanza baribagiwe cyangwa barirengagije nkana ku kijyanye nicyo kunywa ku banyacyubahiro bari kuba bicaye mu byicaro bigenewe abanyacyubahiro biriho n'ameza bari bateguriwe.
Ubusanzwe muri Arena habamo ahacururizwa ibinyobwa henshi, ariko kubona uwicaye mu myanya y'icyubahiro ahaguruka akajya kwishakira icyo kunywa nabwo ntibigaragara neza. Kuri iyi nshuro abateguye iki gikorwa bateretse ibicupa binini by'ikinyobwa cya Skol kumeza, ntibanashyiraho byibuze uturahure. bigaragare ko byari umutako.
Bamwe kwihangana byaranze, barabipfundura bashyira ku munwa barinywera batitaye kubabareba cyangwa agaciro k'imyanya bicayemo.
Kadafi na bagenzi be kwihangana byaranze barapfundura bashyira kumunwa
2. "Amaso ararya Inda ikaburara" Imvugo yagarutsweho cyane na bamwe mu basore bitabiriye ibirori bitandukanye byabaye kuri uyu wa gatandatu aho bamwe mubakobwa b'I Kigali batatinye gusangiza rubanda imiterere y'umubiri wabo ndetse abiyiziho kugira amatako meza kuyahisha byari ikosa.
Imyambarire yabakobwa yarangazaga benshi
3. Umukinnyi wa Film Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka ndimbati, yaratunguranye mu myambarire idasanzwe mu birori bya Bianca Fashion hub, aho yaserutse yambaye ikote (Costume) ipantaro itagira akaguru kamwe ndetse n'inkweto zidasa. benshi bakemeza ko ari nawe wahize abandi mu kwigaragaza mu buryo bwihariye.
Ndimbati ni umwe mubahorana udushya
4. Tukiri kuvuga ku myambarire idasanzwe, umwe mu batunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi uzwi kwizina rya Madebeat, yaserutse mu mwambaro wihariye watunguye benshi bamwe bagatebya bavugako yambaye inzu.
Producer Madebeat yaratunguranye cyane.
5. Byari byitezwe ko urebye ukuntu igitaramo cyo guhemba ibyamamare cya Kiss Summer Awards cyamamajwe, Uko cyakurikiranwaga, uko abantu bari banyotewe no kongera kwinezeza nyuma y'igihe kinini, abantu bacyekaga ko imyanya iribuze kuba iyanga! gusa nkaho bitunguranye, Kigali Arena yakubise yanga kuzura, ndetse wagenzura neza ugasanga abenshi bari mu nyubako ari abatumiwe hamwe n'abahawe amatike n'inshuti zabo zari ziri mu gutegura iki gikorwa.
Kigali Arena yakubise yanga Kuzura muri Kiss Summer Awards 2021!
6. Umunyamakurukazi wa Isibo Tv Bianca, yaserutse mu birori yateguye yambaye ikanzu byabaye ngombwa ko hashakwa abantu bagiye impande ye bayimutwaje bitewe n'imiterere yayo.
Bianca ikanzu ye byasabye abayimutwaza ayambaye!
7. "Ntibajya biburira" N'kinshuti Magara, nkuko bajya babyivugira, Juno Kizigenza na Ariel Wayz baserukanye agatoki ku kandi, gusa ibyaje gutungura abantu, ubwo bari bari kwifotoza kuri tapi itukura (Red Carpet), Ariel Wayz yaje Kunama imbere ya Juno, Undi amufata mu manyungunyungu maze Umukobwa asohora ururimi maze yereka abanyamakuru bari bari kumufotora Urutoki rwa Musumbazose ibi byaje no kwibazwaho na benshi mubari aho.
Ariel Wayz yeretse musumbazose abamufototraga.
8. Nkibirori byaberega rimwe kandi hari ibyamamare byagombaga kuboneka hose, ni nako bamwe bashatse imyambaro itandukanye bagombaga guserukana. Umukobwa waserukanye n'umuhanzi Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, yaje guseruka mu birori bya Bianca yambaye Udukingirizo (Condom) kumatwi nkamaherena.
Nkaho bidahagije, uyu mukobwa yongeye gukora agashya ubwo yongeye kugaragara mubirori byo gutanga ibihembo muri Kigali Arena yambaye ikanzu itatseho indabyo ariko mu ntoki yitwaje akuma karinda imibu munzu.
Uyu mukobwa yaranzwe nudushya twinshi
9. Ku cyumweru mu birori byiswe Gikundiro Day, ni igikorwa ngaruka mwaka aho ikipe ya Rayon Sport, yerekana abakinnyi bayo bose ndetse ikanakina umukino wa gicuti. Muri ibyo birori byari binogeye ijisho, bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe itazirwa Gikundiro baje kuhatambukana umucyo mu makoti meza y'ubururu bujya kwijima ndetse n'amashati y'umweru dede.
Umu nya Maroc, Rharb Youssef uri mu bakunzwe cyane muriyi kipe y'Imana nkuko abakunzi bayo babivuga yahacanye umucyo ndetse nifoto ye ikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Rharb Youssef Umusore w'imyaka 21 ubwo yatambukaga yishimiwe bikomeye!