Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa ibinyamakuru bitandukanye usanga bikunda guhuza umubare 1510 na Perezida Museveni.

Byagiye bwa mbere mu binyamakuru mu kwezi k'Ukuboza 2018 ubwo Urukiko rwa New York muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika rwahamije Perezida Museveni icyaha cy'ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa

Urwo rubanza rwari rukuriwe n'Umucamanza Loretta A. Preska rwahamije icyaha umugabo ukomoka mu gihugu cya Hong Kong witwa Chi Ping Patrick Ho icyaha cyo guha abayobozi batandukanye bo mubihugu by'Afurika cyane cyane Uganda na Tchad ngo bahe amasoko sosiyeti yo mu Bushinwa yitwa China Energy Company Limited (CEFC China)'.

Inyandiko zirambuye z'urubanza zerekana ko Perezida Museveni yahawe amadorali 500.000 naho Minisitiri we w'Ububanyi n'amahanga, akaba na muramu we, Sam Kutesa nawe yahawe amadorali 500.000. Kutesa, ariwe soko yiyi ruswa yasabye kandi yakira aya mafaranga mu gihe yari Perezida w'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro kw'isi.

Nk'umufatanyacyaha, ifoto ya Perezida Museveni yerekanywe mu rukiko ifite numero 1510 (Exhibit 1510) naho Sam Kutesa ifoto ye ifite numero 1015.

Urukiko rwagaragaje ko ayo mafaranga bayahawe mu mpapuro zipfunyika impano akaba yarayakiriye nuko agaha amasoko Sosiyeti yo mu Bushinwa. Uburyo Museveni yakiriyemo amafanga bukoreshwa kenshi na mafiya iba idashaka kugaragaza amafaranga kuri compte ngo batamenya imvo n'imvano yayo ndetse no kubererekera imisoro.

Bamwe mu bagande bagaragaje uburyo batishimiye umuyobozi wabo uburyo ariwe ntangarugero muri ruswa bahurira ku mbuga Nkoranyambaga bakazajya bandika #Exhibit1510Museveni kugirango bahuze ibiganiro. Bahita bongeraho ingero nyinshi zitandukanye aho Museveni n'agatsiko ke barangwa na ruswa.

N'abayobozi ntibatanzwe. Intumwa ya rubanda ihagarariye Akarere ka Kyadondo East akaba n'umucuranzi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bob Wine we yakoresheje amagambo akarishye ati 'Turasaba Imana ize idukize ibi byanira (ibisiga)'. Aha yagereranyaga Museveni n'akazu ke n'ibyanira kuko iyo bije birakukumba bigatwara ibyo bihuye nabyo byose.

Yongeye agira ati 'Nyakubahwa Perezida, ntabwo uri umuntu wavuga ku kurwanya ruswa, kuko niwowe shingiro ry'ikibazo kubera kurangwa na ruswa, ikimenyane no kwangiza umutungo w'igihugu'

Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, avuga ko azanye amahoro no kurwanya akarengane ariko ku myaka 33 amaze ku butegetsi, igihugu cye cyamunzwe na ruswa ku buryo kiza mu byambere kw'isi. Kuko nawe arangwa na ruswa, Museveni ntajya ahana abanyabyaha, ubwo uwari Minisitiri w'Intebe Amama Mbabazi yaregwaga ruswa, aho yagurishije ubutaka ikigo gishinjwe ubwiteganyirize (National Social Security Fund), Perezida Museveni yamugumishijeho ubudahangarwa bityo ntiyakurikiranwa n'ubutabera.Nabwo bwamunzwe na ruswa.

Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bakanakorerwa iyicwarubozo, batangaza uburyo bo n'imiryango yabo, batanga amafaranga menshi mu nkiko bizezwa ubutabera.

The post Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umubare-1510-bitirira-perezida-museveni-waturutse-hehe-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubare-1510-bitirira-perezida-museveni-waturutse-hehe-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)