Umudepite arasaba Minisitiri w'Ingabo gusobanurira Inteko uko RDF yageze muri Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ntumwa ya rubanda yitwa Jackson Ausse uhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Teritwari ya Irumu yo mu Ntara ya Ituri, yavuze ko Minisitiri w'Ingabo wa kiriya Gihugu Gilbert Kabanda akwiye gutanga ibisobanuro byimbitse uko RDF yageze muri Congo.

Uyu Mudepite avuga ko bitumvikana uko abasirikare b'u Rwanda bavogera Igihugu cyabo, bityo ko Minisitiri w'Ingabo akwiye guha Inteko Ishinga Amategeko ibisonuro kuri kiriya Gikorwa ndetse n'ikigiye gukorwa kugira ngo bitazasubira.

Ubwo yagaragazaga ibikwiye gusobanurwa na Minisitiri w'Ingabo, Depite Jackson Ausse yagize ati 'Bariya basirikare bari bavuye he ? Bari baje gukora iki ? Ndetse banatubwire icyakurikiyeho.'

Yakomeje agira ati 'Turi Igihugu kigenga bityo ibindi bihugu bigomba kutwubaha. Dutegereje ibisobanuro bya Minisitiri w'Ingabo.'

Ibi bivuzwe nyuma y'uko kuva ku wa Mbere w'iki cyumweru hakomeje kuvugwa amakuru ko hari abasirikare b'u Rwanda bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse habanje gutangazwa ko bakozanyijeho n'ingabo za kiriya Gihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo ritanga umucyo kuri ariya makuru yari amaze iminsi acicikana.

Iri tangazo rivuga ko ari byo koko hari abo mu nzego z'umutekano z'u Rwanda zarenze umupaka bakisanga bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ho metero nke ariko ko batari babigambiriye.

RDF yatangaje ko abo bo mu nzego z'umutekano z'u Rwanda bari bakurikiye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bari bafite ibipfunyika bikekwa ko byarimo n'intwaro bakaza kwisanga barenze imbibi z'u Rwanda.

Ririya tangazo risoza rigira riti 'Igisirikare cy'u Rwanda [RDF] n'icya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC] bizakomeza gusigasira umubano n'imikorere byiza ku birebana n'umutekano.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umudepite-arasaba-Minisitiri-w-Ingabo-gusobanurira-Inteko-uko-RDF-yageze-muri-Congo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)