Muri Espagne haravugwa inkuru y' umugabo n' umugore aho bagiye mu manza bapfa imbwa yo mu rugo , aho ibi byaje bikurikira gatanya (divorce) baherutse gukora.
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko , Urukiko rwa Madrid rwanzuye ko impande zombi zifite uburenganzira kuri iyo mbwa nyuma ya divorce. Umunyamategeko wazanye uru rubanza mu rukiko yavuze ko ari icyemezo 'kizatanga urumuri ku manza nk'izi'.
Muri iki gihe Espagne irimo gutegura amategeko mashya aho inyamaswa zizaba zidafatwa nk'ibikoresho, ahubwo zigafatwa nk'ibinyabuzima bifite uburenganzira.
Iri tegeko rizorohera abatandukanye kwaka uburenganzira bwo gukomeza kujya abana n'imbwa nyuma ya divorce.