Umugabo wakatiwe n’Inkiko Gacaca mu Ruhango, yafatiwe i Kayonza nyuma y’imyaka 13 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu.

Urukiko rwa Gacaca rwa Kabagari rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, gusa ngo yakatiwe adahari kuko yari yaratorokeye mu Murenge wa Rwinkwavu aho yari ahamaze imyaka 13 ndetse yaranahinduye amazina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari amaze imyaka 13 muri uyu Murenge akaba yari yariyise Karigita Enock. Akihagera yabwiraga abaturage ko aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru aje gushaka imibereho nk’abandi baturage bose.

Ati “Nk’uko rero icyaha cya Jenoside kidasaza mu minsi ishize hari uwaturutse mu Ruhango ageze ino aha aramubona aduha amakuru ko hari umuntu yabonye wavuye iwabo ahunga Gacaca, twahise dutangira gukurikirana dutohoza neza amakuru ku ivuko iwabo dusanga koko yaje atorotse ndetse yaje yaranakatiwe ni ko kumufata.”

Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko nyuma yo kumufata atigeze aburana ahubwo yabyemeye avuga koko ko yaje ahunga, nyuma yo kumufata ngo bahise bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Uyu mugabo yavuye mu Ruhango ahasize umugore n’abana babiri ageze mu Karere ka Kayonza ahashakira abandi bagore batanu batandukanye bose bakaba bari barananiranwe dore ko batandukanaga nta n’umwe barabyarana.

Umugabo wakatiwe n'Inkiko Gacaca mu Karere ka Ruhango yafatiwe muri Kayonza aho bikekwa ko yari yarahungiye



source : https://ift.tt/3vBzRvR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)