Umuhanda Kanombe-Mu Mujyi ugiye gukorerwaho igerageza ry’umushinga ugamije guca umuvundo w’ibinyabiziga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buryo buzwi nka Bus Rapid Transit (BRT) bugamije gufasha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kurushaho kwihuta no kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga wajyaga utuma abateze imodoka rusange bategerera ku gihe aho bagiye.

BRT ni umushinga umaze igihe mu cyerekezo cy’Umujyi wa Kigali uzafasha cyane abatuye Umujyi wasangaga batinda mu nzira kubera ibibazo biri mu buryo bw’ingendo, cyane cyane bakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, yabwiye The New Times ko kuri ubu Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi bari gukora inyigo kuri uyu mushinga uzatuma uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali byoroha.

Yagize ati “Tuzubaka ibikorwaremezo n’inzira z’umuhanda zizaba zigenewe imodoka zihuta kugira ngo zibashe gutwara abagenzi benshi kandi bigabanye umuvundo w’imodoka.”

Yavuze ko hari inyigo yatangiye izafasha mu guhindura umuhanda uva ku Kibuga cy’indege ugana mu mujyi rwagati, uwahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Uyu mushinga kandi ufite ikindi gice cya kabiri, cyo kuvugurura gare ya Nyabugogo ikajya ku rundi rwego.

Yagize ati “Tuzavugurura gare ya Nyabugogo ijye ku rundi rwego. Bizayongerera ubushobozi ku buryo ibasha kwakira imodoka rusange nyinshi.”

Kuvugurura Nyabugogo, ni umushinga byitezwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri iri imbere, aho nibura bizatwara miliyari 45 Frw, gusa inyigo iri gukorwa ni yo izagaragaza neza ishusho y’amafaranga bizatwara.

Mpabwanamaguru kandi yavuze ko hari inyigo iri gukorwa ku mushinga wo gutangiza muri Kigali ingendo z’utumodoka tugendera ku migozi, tuzwi nka Cable Cars.

Hashize igihe umujyi wa Kigali uteganya gutangiza uburyo bwa BRT, buzatuma habaho imihanda yihariye y'imodoka rusange mu kwirinda umuvundo



source : https://ift.tt/3BZWsVu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)