Umuhanda unyura muri Santere ya Gasanze urafunze igice kimwe mu gihe cy'iminsi ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y'u Rwanda buvuga ko impamvu itumye uwo muhanda ufungwa mu gihe kigera ku minsi ibiri ari imirimo yo kwambutsa imiyoboro y'amazi igiye kuhakorerwa, ariho ihera isaba abasanzwe cyangwa n'abifuzaga gukoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe iyo mirimo itaratangira.

Si uyu muhanda wonyine ufunzwe mu gihe cy'iminsi ibiri, kuko umuhanda Kimironko-Zindiro nawo uheruka gufungwa abawukoresha bagategereza ko imirimo irimo kuhakorerwa irangira.

Uretse iyo mihanda, kubera isiganwa ry'amagare ryo gukunda igihugu ritangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, rikaza kuzenguruka Rugando (Kimihurura), Polisi iramenya abantu bose ko imihanda ikurikira iza kuba ifunze kuva saa yine za mu gito kugera saa saba z'amanywa.

KG 604, KG 630, KG 628 KG 601 KG 495 KG 604

Polisi ivuga ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bafashe abantu kubayobora.




source : https://ift.tt/3pMMaoh
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)