Umuhanzi Jose Chameleone ageze habi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone bwongeye kujya habi, ni nyuma y'uko yongeye gufatwa n'indwara y'urwagashya yatumye amara igihe mu bitaro mu minsi ishize.

Mu mpera za Kanama 2021 nibwo uyu muhanzi yari arwariye mu bitarabo bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala, uyu muhanzi basanze afite ikibazo cy'umwijima ndetse n'urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.

Yaje koroherwa arasezererwa arataha ariko ubu akaba yongeye kuremba aho ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Blizz.co.ug bitangaza ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kwivuza hanze ya Uganda.

Uyu muhanzi bitaramenyekana igihugu azajyamo, agomba kubagwa Urwagashya rwe rwangiritse rukaba rwasimbuzwa.

Chameleone ngo uko umunsi ushira niko uburwayi bwe bukomeze kugenda bumuzahaza, uretse urwagashya n'umwijima, ngo yanangiritse n'inyama zo mu nda byose byaturutse ku kunywa inzoga nyinshi.



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jose-chameleone-ageze-habi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)