Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Muhirwa Solange, yatangaje ko izi ntebe zizashyirwa hafi y’imihanda ndetse ko bitewe n’umwanya uhari ahazaba hari nke hazaba hari ebyiri, zishobora kwacarwaho nibura n’abantu bane.
Muhirwa yavuze ko ibi bizatuma abakoresha izi ntebe baryoherwa no kureba ibyiza bibakikije, aho mu bintu bya mbere bazaba bakeneye ari ukwicara ndetse no gusabana nkuko The New Times ibitangaza.
Yakomeje agira ati “Izi ntebe zizakoreshwa n’abantu bose, ni ahantu rusange ntabwo hazaba hagenewe abantu runaka bafite inyubako cyangwa bakorera ubucuruzi hafi y’aho zashyizwe.”
Mu byagendeweho batoranya aho zizashyirwa harimo imiterere y’imihanda n’urujya n’uruza ruhabera ku buryo bitazangamira abaje kuharuhukira, gusabana, gusoma ibitabo kimwe n’umutekano wo mu muhanda muri rusange.
Aha hantu kandi hazakoreshwa cyane n’abanyamaguru ndetse n’abatwara amagare, Muhirwa yavuze ko mu gihe bitabangamiye umutekano w’umuhanda hazashyirwa n’aho kuyaparika.
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko uyu mushinga watangiranye n’intebe 75 zashyizwe mu duce 33 twatoranyijwe turimo ‘Imbuga City Walk’ ahahoze ari agace katagerwamo n’imodoka ‘Car Free Zone’ ndetse n’ubusitani buherereye Kicukiro Rwandex.
Ahandi zizashyirwa ni ku Ryanyuma i Nyamirambo, Kwa mutwe, mu Biryogo, Gatare, mu Miduha, Rugarama, Gisozi, Musezero, Gisozi Carriere, mu busitani bwo ku Kinamba, Kanyinya, Karama 1 na Karama ya 2, kuri Engen mu Kanogo, kwa Rubangura, kuri Rond Point yo mu mujyi rwagati, ku Muhima Yamaha, Kagugu, Nyakabanda kwa Gisimba, Cadillac, KBC, ku isoko rya Kimironko, i Rugende, ku Kibuga cy’Indege n’ahandi.
source : https://ift.tt/3D5xC6K