"Umunya Brazil Chrismar Soares ntazatangirana Shampiyona na Rayon Sports "- Masudi Juma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 cya Iranzi Jean Claude,umutoza Masudi Juma yatangaje ko Rayon Sports igomba kuza mu myanya 3 ya mbere ndetse yemeza ko hari abakinnyi badahari barimo n'umunya Brazil,Soares.

Masudi yagize ati 'Dufite ikipe y'abakinnyi 30 nubwo hari abakinnyi 2 batabonye ibyangombwa ariko tuzabagumana.Sinshaka abandi mu kugura abakinnyi ndashaka ko bamenyerana.Buri mukinnyi ku mwanya we.Twubake ikipe ihatana.

Abakinnyi batabonye ibyangombwa ni Soares[ukomoka muri Brazil] na Vivens ariko abandi barabifite.Ikipe dufite buri wese afite ubushobozi bwo gukina niyo mpamvu twaretse abakiri bato bajya gukina ahandi ngo bamenyere hanyuma Rayon Sports ibagarure.'

Ageze ku ntego afite muri uyu mwaka w'imikino,Masudi yagize ati 'Ubushize Rayon Sports yabaye iya 7.Karindwi n'umunani ni iya nyuma,nta Rayon Sports igomba iba iya nyuma.Ni ngombwa ko uyu mwaka tuzamuka tukajya mu ikipe 3 za mbere.Bizaterwa n'ikipe ufite'akazi ka komite,abatoza ndetse n'abafana.'

Umutoza Masudi yavuze ko umunyezamu Kwizera Olivier azakinira Rayon Sports umwaka utaha kuko ngo ari kuganirizwa ndetse ngo mu rutonde rw'abakinnyi 30 bamushyizemo.Ati 'Hasigaye ko harangizwa ibyo bumvikanye gusa.'

Masudi yavuze ko bafitanye umukino wa nyuma mu ya gicuti bari gukina na Police FC ndetse ngo bazatangira shampiyona kuwa 30 Ukwakira uyu mwaka bari ku rwego rwa 65%.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunya-brazil-chrismar-soares-wa-rayon-sports-ntagitangiye-shampiyona-masudi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)