Umuriri wa COVID-19 mu gutambagira kw’amakimbirane n’ihohotera byabaye akarande mu miryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, aherutse kubwira IGIHE, ko umuryango ari imwe mu nkingi zahungabanyijwe n’icyorezo cyane.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi twari dufite mu muryango, bivuze ko na COVID-19 yaje ikabitiza umurindi. Aha twavuga nk’ubukungu muri rusange. N’ubundi twari dufite imiryango ibayeho munsi y’umurongo w’ubukene. Kuba Coronavirus yaraje igatuma abantu badakora nk’uko bakoraga, byanze bikunze hari ukuntu ubukene bwarushijeho kubazahaza.”

Yavuze ko ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu “cyane cyane irishingiye ku gitsina” ryakomeje kugaragara.

Raporo ikubiyemo ibyo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakoze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, igaragaza ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byiyongereye cyane kuko byihariye 14% by’amadosiye 67.512 bwakiriye.

Mu madosiye 9.414 y’ibyo byaha yageze mu Bushinjacyaha, agera ku 5.292 yari akubiyemo icyaha cyo gusambanya abana. Abagikurikiranyweho bari 5.306 barimo abagabo 5.116 n’abagore 190.

Icyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye cyatanzweho amadosiye 3.016 yakurikiranywemo abagabo 2.837 n’abagore 179. Ni mu gihe icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato cyo cyatanzweho amadosiye 1.106 yakurikiranywemo abagera ku 1.169, barimo abagabo 1.143 n’abagore 26.

Iyo raporo kandi igaragaza ko mu myaka itanu ishize, uwa 2020-2021 ari wo ibyo byaha byiyongereye cyane kuko amadosiye yabyo yavuye ku 7.004 yariho mu 2019-2020 akagera ku 9.414. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho agera ku 2.410.

Mu 2018-2019 amadosiye yabyo yari 5.563, mu 2017-2018 aba 4.592, naho mu 2016-2017 yari 3.130.

  • Abagabo barushijeho kuvuga ihohoterwa bakorerwa, umubare w’abangavu baterwa inda uriyongera

Nubwo ahanini imibare igaragaza ko abagabo ari bo bakurikiranwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye byagaragaye ko bo iyo barikorewe badakunze gutinyuka kurivuga ngo barenganurwe.

Ntuyenabo Léonidas ni umwe mu bakangurambaga bo muri Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga bihurije mu cyo bise “Inshuti z’umuryango” barwanya ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu ngo bifashishije ubujyanama.

Begera imiryango bakayiganiriza ku buryo abayigize biyunga, byaba ngombwa hakiyambazwa inzego zibishinzwe igihe bisaba kujya mu mategeko.

Mu kiganiro na IGIHE, Ntuyenabo yasobanuye ko muri ibi bihe bya COVID-19 ari bwo babonye abagabo benshi batinyuka kuvuga ihohoterwa bakorewe.

Ati “Twabonye ingo zigera muri enye zemeye kutubwira ibyazo, abagabo baratinyuka batubwira ko nabo bahohoterwa.”

“Abagabo ntabwo batinyukaga kubivuga. […] Ubundi barabyimenyeraga kuko babyukaga batari mu rugo bagataha basa n’abaje kuryama gusa. Ariko kuguma mu rugo byatumye noneho bibarenga babishyira ahagaragara.”

Yanavuze ko kuba abana baramaze igihe mu ngo batari ku ishuri, byongereye amakimbirane hagati yabo n’ababyeyi babo ku buryo byatumye ubwo amashuri yafunguraga bamwe batinda gutangira.

Ibyo byiyongeraho kuba umubare w’abangavu baterwa inda waratumbagiye kurusha ibindi bihe.

Ati “[Abangavu baterwa inda] twari dusanzwe tubafite ariko icyo gihe barushijeho [kwiyongera] ku buryo n’ubu hari abo tugifite batwite.”

“Ariko twagiye tubegera kenshi kugira ngo bagaragaze ababateye inda. Nubwo bakunda kubihishira, twarabibonye kandi twarabikurikiranye cyane.”

Yavuze ko bakoze ibishoboka ngo abatera abo bana inda bamenyekane bagezwe imbere y’amategeko.

Ati “Tunegera abo bana tukabaganiriza kugira ngo batumva ko bataye agaciro bakitera icyizere. Hari igihe umukobwa aterwa inda akumva ko yataye ubumuntu agatangira kwitwara uko bidakwiriye.”

Nubwo nta mibare ihamye yashyizwe ahagaragara, mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye hagaragazwa ko abana baterwa inda bataruzuza imyaka 18 biyongereye.

Nko mu Mujyi wa Kigali hagaragajwe ko hagati ya Nzeri 2020 na Nzeri 2021, abakobwa 1.336 bari muri icyo kigero batewe inda.

Kugeza ubu ingaruka za COVID-19 mu muryango ntizirarangira ariko zigenda zigabanuka. Mu 2020 ni bwo byari bikaze cyane bitewe n’ingamba zikakakaye zagiye zishyirwaho zirimo na Guma mu Rugo y’Igihugu cyose.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane byo mu ngo byiyongereye ku kigero cya 19,62% muri uwo mwaka.

Byagiye bituruka ku gushyamirana mu miryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gufata abana ku ngufu byavuye ku 9.064 mu 2019 bikagera ku 10.842 mu 2020.

Icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira ibyo byaha

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko inyinshi mu ngamba zo gukumira ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu miryango byakorerwaga mu mugoroba w’imiryango mu nteko z’abaturage.

Ati “Izo mbuga zahuzaga abantu ari benshi muri rusange ntibyashobotse ko zikomeza kubaho, bivuze ko haje n’icyuho mu gushyira mu bikorwa ingamba twabaga dufite zigamije gukemura ibyo bibazo.”

Icyakora yashimangiye ko nubwo nta bundi buryo bwihariye bwo guhangana n’ibyo bibazo bwashyizweho mu bihe bya COVID-19, hongerewemo ingufu mu busanzwe ndetse ubufatanye n’inzego zirimo Polisi na RIB burushaho gukazwa.

Migeprof yanatangije ubukangurambaga bw’umwaka umwe buzibanda ku kumenya aho abana bahohotewe bari n’ibibazo byihariye bafite, hagashyirwa imbaraga mu gushyira ku mugaragaro ababakoreye ibyaha.

Harateganywa n’ubushakashatsi ku gituma habaho gusambanya abana kuko hari n’ababyeyi basambanya abo bibyariye. Buzakorwa bwita ku mwihariko wa buri karere.

Inteko z'abaturage ni rimwe mu mahuriro agira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko bongereye ubufatanye n'izindi nzego kugira ngo amakimbirane yo mu miryango adakomeza kwiyongera mu bihe bya Covid-19



source : https://ift.tt/3BsF1LS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)