Umwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ibihumbi 22 hirya no hino mu gihugu, muri byo harimo 6000 byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe kugabanya ubucucike bwakundaga kugaragara mu mashuri.
Mu byumba byubatswe harimo site nshya 208 kugira ngo bigabanye ingendo zakorwaga n’abana aho hari aho wasangaga hari abakora urugendo rwa kilometero umunani cyangwa icumi bagiye ku ishuri, ku mwana muto wasangaga bimugiraho ingaruka ku mitsindire abandi bagahitamo kurireka.
Mukamana Emilienne utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga mu Kagari ka Ruhunda mu Murenge wa Gishari ahubatswe ikigo cy’ishuri gishya, yavuze ko abana be babiri bigaga ku bigo bitandukanye nibura ngo buri wese yakoraga ibilometero biri hatai ya bine na bitandatu bajya kwiga none ubu ngo bakora ikilometero kimwe.
Ati “ Mbere umwana yarazindukaga cyane bigatuma atiga neza kubera ibitotsi none ubu aho batangiriye kwigira hafi bagerayo nta munaniro, ikindi bageraga mu rugo bananiwe ntibabone umwanya wo gusubira mu masomo none ubu bataha kare bagakora imirimo yo mu rugo kandi bakanabona umwanya wo gusubira mu masomo yabo.”
Yavuze ko uretse koroherwa abana be basigaye banatsinda neza ndetse ngo hari n’amafaranga bakoreshaga bategera abana babo bakiri bato amagare ngo kuri ubu basigaye bayakoresha mu bindi.
Yakomeje agira ati “Ikindi ubu dusigaye tubona umwanya wo gusura abana bacu tukamenya uko ku ishuri bimeze mu gihe mbere yamaraga igihembwe cyose tutarabasura.”
Ubucucike bwaragabanutse
Uwizeyimana Jacqueline usanzwe yigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nsinda, yavuze ko ubucukike mu mashuri bwagabanutse cyane kubera ibyumba by’amashuri bishya.
Yavuze ko mbere wasangaga mu ishuri rimwe harimo abana barenga 70, ku ntebe imwe nibura hicaraho abana bane cyangwa batanu, kuri ubu ngo amashuri mashya yatumye abana biga mu ishuri bagabanuka ndetse banicazwa neza ku buryo ngo byoroheye n’abarimu mu gukurikirana abana.
Ati “ Njye nka mwarimu byamfashije gusobanukirwa n’abana nigisha nkamenya ngo uyu ndamufasha gutya bitewe n’ibibazo afite, mbere ari benshi rero hari ubwo wagendanaga n’abagenda umwe uri hasi ntubashe kumufasha, ubu imikoro tubaha turayikosora kandi tukanakurikirana isuku kuko ari bake.”
Abana bari baravuye mu ishuri barigarutsemo
Iradukunda Yvonne wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko yari yaravuye mu ishuri kubera urugendo rurerure yakoraga bigatuma asibira, ibi byatumye ava mu ishuri umwaka wose arigarukamo ari uko hubatswe ikigo gishya kimwegereye.
Ati “ Urugendo rwarangoraga cyane ngeze aho ndivamo kuko nageraga mu rugo ntinze simbashe gusubira mu masomo naje gusibira rero bituma ndireka, ubu rero aho bubakiye amashuri mashya akanyegera nahise ndigarukamo, ubu ngera mu rugo hakiri kare nkasubira mu masomo ndetse n’uburara bwararangiye.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel avuga ko ibyumba 6000 byubatswe muri iyi Ntara, byagabanyije ingendo zakorwaga n’abana ngo kuko hari abigaga kure cyane bigatuma badatsinda neza abandi ugasanga bitumye bava mu ishuri.
Ati “ Icya kabiri ni ubucucike mu mashuri abana barenga 100 harimo abigaga bahagaze byagiye bigabanuka cyane, icya gatatu ni amafunguro henshi nubwo bitaranozwa neza kugeza uyu munsi bari gutegura amafunguro yabo.”
Yakomeje avuga ko kandi kubaka amashuri mashya byanatumye n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi, imihanda bigezwa ku baturage mu buryo bworoshye ngo kuko ibigo bishya by’amashuri byajyanaga no kuhageza ibi bikorwaremezo abaturage bahaturiye nabo bakaboneraho.
source : https://ift.tt/3j8xifR