Umusaza yakoreye ibya mfura mbi abasore bafashe ku ngufu umukobwa we||ibyababayeho ntibazabyibagirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gace ka Pissela muri Burkina Faso habereye ibitangaza aho umusaza yihimuye bidasanzwe ubwo abasore 5 bamusambanyirije umugore ukiri muto maze buri wese yabyuka agasanga ubugabo bwe bwagiye.

Abasore batanu bakiri bato bo muri kariya gace kitwa Pissela, bahuye n'uruva gusenya ubwo basangaga nta bugabo bwabo bafite nyuma yo gusambanya umukobwa w'umusaza bivugwa ko akora iby'ubupfumu.

Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, uyu musaza yaburiye aba basore abasaba kwitondera umukobwa we ariko bo bahitamo kubikora bakuruwe n'uburanga bwe.

Abasore bacunze uyu umusaza adahari bajya gutereta umukobwa w'uyu musaza ndetse ngo bashoboye kuryamana nawe inshuro nyinshi.

Nyuma y'iminsi mike, bamenye ko batagifite ibitsina byabo hagati yamaguru bahise bahurira hamwe bafata umwanzuro wo kujya gushaka uyu musaza.

Ibinyamakuru byo muri Burkina Faso byavuze ko nanubu bataramubona. Abaturage, kimwe n'itangazamakuru ryaho, bavuga ko bategereje kumenya uko iyi nkuru izarangira.



Source : https://yegob.rw/umusaza-yakoreye-ibya-mfura-mbi-abasore-bafashe-ku-ngufu-umukobwa-weibyababayeho-ntibazabyibagirwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)