Umusirikare w'Inkotanyi wangezeho bwa mbere namusabye kundasa aho kunyica arampumuriza- Mureshyankwano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko amateka abyemeza, ubutegetsi bwabayeho mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, bwinjije mu Banyarwanda urwango rwatumye Abahutu banga Abatutsi ari na byo byaje gutuma habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senateri Mureshyankwano wabaye umwarimu mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko na bo biga bari barinjijwe mu mutwe ko Inkotanyi [Abanyarwanda bari barahunze ubwo ubutegetsi bwameneshaga Abatutsi] ari abantu babi.

Ati 'Bajyaga bavuga ngo zifite [Inkotanyi] imirizo, bakavuga ukuntu zica abantu. Abanyamakuru b'icyo gihe abitwa ba Bemereki Valerie kuri RTLM no kuri Radio Rwanda, bose batwigishaga ko Inkotanyi ari mbi.'

Ubwo abariho bakora Jenoside batsindwaga bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yahoze yitwa Zaire] ariko bajyana n'Abaturage bababwira ko Inkotanyi nizibasanga mu Gihugu zibica.

Mureshyankano avuga ko na we yahunze gutyo ariko hakiyongeraho no kugira ubwoba yaterwaga no kubona Abatutsi bishwe ku buryo benewabo b'Inkotanyi nibahagera na bo batari bubarebere izuba.

Yahungiye muri DRC amarayo imyaka itatu we n'umuryango we bazenguruka amashyamba yo muri kiriya Gihugu bari mu buzima bubi ku buryo hari n'abahasize ubuzima bishwe na za macinya n'izindi ndwara z'imibereho mibi.

Mureshyankwano avuga ko ubwo bari mu mashyamba umugabo arembye, ari bwo Inkotanyi zabagezeho.

Ati 'Uwahansanze bwa mbere kubera bya bindi twari twarigishijwe naramurebye gutya mbona ni umututsi kandi naramubonaga ari umusirikare afite n'imbunda, arambaza ati 'ko uri aha ?' nti 'ni mwe twahuze' arambaza ati 'mwahunze iki ?' ndamubwira nti 'wimbaza byinshi ahubwo nyica'.'

Avuga ko yumvaga ko agiye guhita amwica ariko ko yatunguwe n'uburyo yamusubije. Ati 'Ijambo yambwiye bwa mbere ni ryo ryampumurije. Yarambwiye ati 'ariko kuki mwumva ko twazanywe no kwica'. Icyantangaje kikantungura n'uyu munsi ntajya niyumvisha, ni uko bashatse uburyo badufasha.'

Ngo abo yasabaga kwica bahise baha ubutabazi bwihuse umugabo we wari urembye bakamukorera ingobyi bakajya kumuvura ndetse akanakira.

Ati 'Icyo ni cyo cya mbere naboneye ubudasa bw'Inkotanyi, ndavuga nti 'burya ba bantu naje mpunga batumye ndindagira muri aya mashyamba nari ngiye no kuyagwamo, bafite umutima wa kimuntu umeze utya ?'.'

Avuga ko Inkotanyi ari na zo zamufashije gutahuka, ahageze anafashwa gusubira mu kazi ahita bona ko Inkotanyi ari bo bantu bakwiye kuyobokwa ku buryo ari byo byaje gutuma ayoboka Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Mureshyankwano ubu ni Umusenateri, akaba yarakoze imirimo itandukanye mu buyobozi bw'u Rwanda kuko yabaye Umudepite ndetse akaba yarabaye na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umusirikare-w-Inkotanyi-wangezeho-bwa-mbere-namusabye-kundasa-aho-kunyica-arampumuriza-Mureshyankwano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)