Urubyiruko rwo muri Kimihurura rwihaye umukoro nyuma yo gusura Ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo gusura iyi ngoro, uru rubyiruko rwagitekereje kugira ngo rwizihize Umunsi wo Gukunda Igihugu no guha icyubahiro Ingabo zari iza RPA, zafashe iya mbere zikitangira kubohora u Rwanda.

Mu kuziha icyubahiro, uru rubyiruko rwateguye ibikorwa bitandukanye aho rwasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Kimihurura ndetse ruteganya gusura bamwe mu bamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Kimihurura.

Nyuma yo gusura iyi ngoro rwavuze ko rwigiye byinshi ku bwitange bw’Inkotanyi, ruhiga kurangwa n’ubutwari mu gushyigikira ibyo igihugu cyagezeho.

Umuyobozi w’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko muri uru rugendo bize gukotana kandi bizabafasha kubaka igihugu.

Yagize ati “Twigiye byinshi muri uru rugendo, icya mbere twabonye uko urugamba rwatangiye Perezida Paul Kagame aha ingabo icyerekezo. Natwe twahisemo gufata icyerekezo kandi kizima.”

“Ababohoye u Rwanda bari bahuriye ku ntego imwe yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kubaka igihugu. Natwe nk’urubyiruko niba dushaka kubaka u Rwanda twifuza ni ukugira intego tukayihuriraho, ubu twize gukotana.”

Ibi abihuje na Mizero Parfine wavuze ko gusura iyi ngoro byamusigiye umuco wo kwigira kuko Inkotanyi zabohoye igihugu nta bufasha zifite.

Yagize ati “Gusura iyi ngoro icyo nigiyemo ni uko nk’urubyiruko tugomba kwigira. Nk’Inkotanyi ntabwo zarinze gutegereza ko zihabwa ubufasha n’amahanga barigize bumva ko babishoboye kandi babigeraho.”

Muri uru rugendo uru rubyiruko rwari rwaherekejwe na bamwe mu bayobozi bo mu murenge wa Kimihurura, bakaba barusabye kwigira ku byo Inkotanyi zakoze mu kugira umusanzu rutanga mu iterambere ry’igihugu.

Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh yavuze ko yashimishijwe no kujyana n’uru rubyiruko kandi ko abona rufite imbaraga zizatanga umusaruro ku gihugu.

Yagize ati “Ubusanzwe urubyiruko rwibumbiye mu Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura ngendana narwo cyane, iya 1 Ukwakira rero byari ngombwa kugira ngo nemere ko Inkotanyi imwe irenga igihumbi zihinguka.”

“Byanshimishije kugendana na bo, mfite icyizere ko twe turimo gutambuka, abaza ari benshi kandi bafite imbaraga nyinshi, bazakora byinshi kurusha ibyo twakoze.’’

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Rwamasirabo Emile, yavuze ko ari byiza kuba uru rubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka bisobanuye ko ruzagira imbaraga mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Ni byiza kuba urubyiruko ubona rufite inyota yo kumenya ibyabaye muri iki gihugu ukabona bose barashaka kumenya, urubyiruko rwose rugize amahirwe yo kureba iyi ngoro byabaha amahirwe, byabaha ingufu zo gufata iya mbere mu kubungabunga ibyagezweho.”

Yakomeje asaba urubyiruko kuba ku isonga mu rugamba rwo kubaka igihugu kugira ngo ruzabashe gusigasira ibyagezweho.

Uru rubyiruko rwatemberejwe ibice bitandukanye by’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu, rusobanurirwa amateka y’uburyo igihugu cyabohowe.

Amasomo uru rubyiruko rwahawe rwavuze ko azarugirira akamaro mu buzima
Iki gikorwa cyakozwe mu kwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu no gushima abitangiye kukibohora
Uru rubyiruko rwafashe umwanya rukomera amashyi Inkotanyi mu kuziha icyubahiro cy'ibikorwa byiza zakoze
Uru rubyiruko rwatambagijwe ibice bitandukanye bigize ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu
Uru rubyiruko rwavuze ko rwigiye isomo rikomeye muri uru rugendo
Uru rubyiruko rwazengurukijwe ibice by'indake Inkotanyi zakoreragamo akazi
Zimwe mu ndake Inkotanyi zihishemo, ziracyakomeje kubungwabungwa
Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh yavuze ko yashimishijwe no kujyana n’uru rubyiruko gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko abona rufite imbaraga zizatanga umusaruro ku gihugu
Mizero Parfine yavuze ko gusura iyi ngoro byamusigiye umuco wo kwigira kuko Inkotanyi zabashije kubohora igihugu nta bufasha bundi zifite kandi zigera ku ntego
Umuyobozi w’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko muri uru rugendo bungukiyemo ibizabafasha kubaka igihugu

Amafoto: Igiribuntu Darcy




source : https://ift.tt/2YfUr8I
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)