Uwakiniye Manchester United yahishuye uko Cristiano Ronaldo yabaswe n'imyitozo kugeza ubwo umutoza amwirukana ku kibuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza w'icyamamare yatinyaga ko Ronaldo yananirwa kare bigatuma atakaza imbaraga mu mukino cyane ko yarimo kuzamura ubuhanga bwe mu gucenga,gutera free kicks no gucenga.

Nicky Butt wasimbuwe na Ronaldo ubwo yakiniraga bwa mbere Manchester United muri 2003 ndetse no mu gitabo gishya 'Viva Ronaldo', Butt agaragaza amabanga agaragaza ibitambo Ronaldo yatanze kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru.

Butt yagize ati: 'Ronaldo yagaragazaga ko ari umuhanga ariko ntabwo ubuhanga bwe gusa aribwo bwari kumugeza hejuru.

Bikunze kuvugwa ko abakinnyi bamwe bakora cyane, bagasigara ku bibuba by'imyitozo kugira ngo bakore iy'inyongera cyangwa batyaze ubuhanga bwabo, ariko kuri Cristiano byari ubwitange bwuzuye,kwiyemeza, hamwe no gukora cyane.

Ntabwo yari afite imana imuha imbaraga, ntayo yahawe, yarakoze cyane kugira ngo abigereho. Mu byukuri yaje iwacu ari umwana muto unanutse, arakora cyane kugira ngo yongere imbaraga imyaka myinshi.

Yagombaga kongera imbaraga z'umubiri kuko Premier League ibisaba, kandi yari afite amahirwe menshi yo kubona ku giti cye ukuntu kugira imbaraga z'umubiri ari ingenzi iyo hari uwo muhanganye, ndetse no mu myitozo, nko guhangana na Roy Keane cyangwa na Jaap Stam.

Twamubonaga kandi yiyigisha ubudacogora ku gutera imipira y'imiterekano kandi yatubwiraga ku kintu runaka yabonye ahandi,agashaka kugikora neza kurushaho, agakora cyane kugeza agikoze.Ntabwo kwari ukwiyemeza gusa ahubwo yari yarabaswe n'umupira w'amaguru.

Ni we wa nyuma wavaga ku kibuga cy'imyitozo. Mu byukuri, ntiwashoboraga kumuvana mu kibuga cy'imyitozo kuko yakoraga ubudacogora ku mayeri ye,twese tugataha agahita yikorera igikapu cyuzuye imipira kugira ngo yitoza ubuhanga butandukanye.

Hari ubwo twabaga turi kurya saa sita muri kantine cyangwa twiteguye gutaha ukumva ijwi rya Sir Alex avugira hejuru ku bibuga by'imyitozo saa munani cyangwa saa cyenda,akanga Cristiano amubwira ko igihe kigeze ngo atahe,ati'dufite umukino mu minsi ibiri - birahagije nonaha'! ".

Uyu mugabo yavuze ko Ronaldo atari afite umukunzi icyo gihe ndetse umwanya munini yawuhariraga imyitozo no gutera ama free kicks na penaliti kugira ngo azabe umukinnyi wa mbere ku isi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwakiniye-manchester-united-yahishuye-uko-cristiano-ronaldo-yabaswe-n-imyitozo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)