Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza muri Nzeri uyu mwaka, aho uyu mukobwa asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru.
Mu butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Uwayezu yagize ati 'Gutegereza birarangiye⦠Nabonye uwanjye kandi yavuze Yego.'
Ku wa 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis yanditse asezera ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, avuga ko ari impamvu ze bwite.
Uwayezu ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo y'Imari n'Ubutegetsi, yari yarageze muri FERWAFA muri Gicurasi 2018. Akazi k'Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w'iri Shyirahamwe.
Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano.
Kuva mu 2017, yari muri Komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'Abatoza mu Rwanda. Afite n'Impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.