Vanessa Simbi wakunzwe mu ndirimbo 'Wowe mwiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izina Vanessa Simbi rizwi cyane n'abakunzi b'indirimbo zegereza abantu intebe y'Imana, zimwe ziba zituje, zimwe umuntu aririmba arimo kuganira n'Imana basa nk'abari kumwe ari babiri akayibwira buri kimwe cyose ayishimira, ni zo ubundi bita indirimbo zo 'kuramya Imana' (Worship Songs), zikaba zitandukanye n'izo guhimbaza Imana (Praise songs). Bene izo ndirimbo ziramya Imana, ni wo mwihariko wa Vanessa Simbi, zikaba zarabimburiwe na 'Wowe mwiza' yakoranye na Patient Bizimana.

"Wankundiye iki wowe, wankundiye wowe, mwiza. Muri wowe nta nenge, wisakaye ubwiza, urera. Ni iki kigutera kwifuza kuba hafi yanjye. Uko bwije n'uko bukeye ni ko urukundo rwawe n'imbabazi zawe bihora byiyongera ku buzima bwanjye, warakoze kuntoranya,..Wanciye iki Mwami? Mbere y'uko Isi ibaho burya njyewe nariho mu mugambi wawe, ..." Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo ye 'Wowe mwiza' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 18 ku rubuga rwa Youtube.


Vanessa Simbi yamamaye mu ndirimbo 'Wowe mwiza'

Nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo ye 'Wowe mwiza' yagiye hanze mu mwaka wa 2016 ikakirwa neza, Vanessa Simbi usigaye utuye i Burayi mu gihugu cy'u Bufaransa, yaje kumara igihe kinini atumvikana mu muziki bitewe n'uko yahinduye ubuzima agashaka umugabo bikamusaba kubanza kwita ku rugo no kurera abana nk'uko yabidutangarije ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya 'Ntabwo wahindutse'. 

Muri iyi ndirimbo ye nshya y'iminota 6 n'amasegonda 2 yanditse mu 2013 ariko akaba ayisohoye mu 2021, Vanessa aririmbamo ko n'ubwo yaca mu muriro ntacyo yaba kuko ari kumwe n'Imana kandi akaba ari ko yategetse, ati "Ntabwo wahindutse, uracyakora uko biri kose, rya jambo wavuze rizasohora uko biri kose. (...) Wowe utajya ubeshya, ntabwo ubeshya, wowe utananirwa, urizerwa". Ni indirimbo irimo agashya ko kuba isozwa n'isengesho ry'amasegonda hafi 60 ry'umuntu wumvikana ashimira Imana ko isohoza ijambo yavuze. 

Vanessa Simbi yatangarije InyaRwanda.com byinshi kuri iyi ndirimbo


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Vanessa yatangiye agira ati "Iyi ndirimbo nasohoye nayanditse muri 2013, nabanje kumva ari ya magambo 'ntabwo wahindutse uracyakora uko biri kose' anjemo, kubera ibihe nari ndi kunyuramo. Mu by'ukuri sinzi niba nawe ubizi kwa kundi umara igihe usengera ikintu ariko utabona inzira byacamo, ukajya wiyibutsa ibitangaza Imana yagukoreye kera cyangwa ibyo usoma muri Bibiliya ariko wumva utazi inzira uzasubirizwamo".

Yakomeje ati "Ni uko byari bimeze, maze mbona Imana ikoze icyo kintu nari maze imyaka 2 nsengera, ndatangara pe. Ni aho mu by'ukuri navuga ko indirimbo yatangiriye, noneho ngenda nongeraho andi magambo n'ibindi bice by'indirimbo ngamije kuvuga ko ibyo umuntu yacamo byose, n'ubwo byatinda cyangwa yaba atabona inzira, Imana yo ishobora byose ntakiyinanira, uko yahoze ni ko iri, ni ko izahora. Ibasha gukora ibyo yasezeranye. Iki akaba ari na cyo nifuza ko umuntu wese uyumva ashikama ku masezerano Imana yamuhaye kuko Imana ari iyo kwizerwa".

Ku bijyanye no kuba yari amaze igihe kinini yicisha irungu abakunzi b'indirimbo ze, nawe yabyemeye avuga ko amaze igihe adakora umuziki anasobanura imbogamizi yahuye nazo. Aragira ati "Mu by'ukuri ni byo, nari maze igihe kinini nta kintu nkora mu muziki ku bw'impamvu nyinshi. Mu zo navuga harimo kurera abana bato, buri mubyeyi agira uburyo bwe, njyewe rero nasaga n'uwahagaritse ibindi bikorwa byose uretse akazi, kugira ngo ndere abana banjye turi kumwe buri gihe. Kuva rero batangira kujya kw'ishuri, nahise mvuga ko bikwiye gusubira mu gikorwa cy'umuziki, njyewe nkunda kubyita umuhamagaro". 


Simbi yateguje abakunzi be izindi ndirimbo nshya mu bihe bya vuba

Simbi Vanessa yavuze ko ubu afite umwanya wo kuririmbira Imana n'ubwo atari munini cyane kuko azajya abifatanya n'izindi nshingano z'akazi. Ati "Rero nkaba rwose mpari ubu, wenda sinavuga buri gihe, buri mwanya ko mba ndi mu bikorwa by'umuziki kubera n'izindi nshingano z'akazi gasanzwe, ariko nkaba mbizeza ko ntazongera kumara igihe kinini nta kintu mbagejejeho mu byo Imana izanshoboza. Ubu ndashima Imana cyane ku bw'iyi ndirimbo "Ntabwo wahindutse" numva ko iziye igihe". 

Vanessa Simbi yavuze ko afite izindi ndirimbo azagenda ashyira haze - ibisobanuye ko atazongera kumara igihe nk'icyo yari amaze atumvikana mu muziki. Ati "Nkaba mfite izindi ndirimbo nzagenda nshyira hanze mu minsi iri imbere. Ariko ngomba gufatira umwanya wo gutegura neza, urabizi ko gukora umushinga unoze bisaba kubifatira umwanya". Iyi ndirimbo ye nshya yayinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube yise Simbi Vanessa. Yakiriwe neza n'abatari bacye barimo uwitwa Kalimba Sharon wasabiye umugisha mwinshi uyu muhanzikazi bitewe n'uburyo iyi ndirimbo ye yamukoze ku mutima.

REBA HANO INDIRIMBO 'NTABWO WAHINDUTSE' YA SIMBI VANESSA


REBA HANO 'WOWE MWIZA' YA SIMBI VANESSA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110897/vanessa-simbi-wakunzwe-mu-ndirimbo-wowe-mwiza-yakoranye-na-patient-agarukanye-iyo-yise-nta-110897.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)