Uyu Munya-Nijeriyakazi aherutse gutangaza ko afite impungenge z'abakomeje kumutera ubwoba ko bagiye gushyira hanze amashusho ye ari mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Africa yavugaga ko yumva afite igishyita cy'uburyo urubyaro rwe ruzakira ariya mashusho ariho akora igikorwa cy'abakuze.
Ubu amakuru y'imyidagaduro muri Africa yihariwe n'avuga kuri ariya mashusho yamaze kujya hanze agashyirwa ku rubuga rwa Snapchat n'umuntu utaramenyekana.
Nubwo yayashyizeho ariko agahita ayasiba, abari bamaze kuyamanura ubu bari kuyahanahana umusubirizo bagira n'icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga.
Abari kuvuga kuri ariya mashusho kandi barimo n'Abanyarwanda barimo abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.
Uwitwa Igikoma cya Mukaru kuri Twitter, yagize ati 'Guys wasanga utarabona aka Video ka Tiwa Savegeâ¦Vayo DM nkagukarage n'ubundi nta myaka 100.'
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Video-ya-Tiwa-Savage-atera-akabariro-iri-kuvugisha-benshi