Wa mugabo wateje abantu inzuki i Nyabugogo dore ibyo yavuzweho noneho. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo habaye Ibisa n'ibitangaza I Nyabugogo aho umugabo yateje inzuki nyiriduka nyuma yo kumusaba amazi yo kunywa akayamwima, kuri ubu abantu batandukanye bakaba bavuga ko yaba yarategetse zikongera zikavaho nk'uko yabikoze ngo zizeho.

Uyu mugabo benshi bibwiraga ko ari umumasayi ,gusa siko bimeze kuko abamuzi bavuga ko akorera muri Nyabugogo nk'uko byatangajwe na shene imwe yo kuri Youtube. Abamuzi bamvikana bahamya ko batamuziho izo mbaraga ndengakamere zo kuba yategeka inzuki ,gusa nanone abandi bakemeza ko yaba ari we nyirabayazana  wa biriya byabaye.bamwe mu bo bita amakarasi bakorera muri Nyabugogo batangaje ko impamvu bahamya ko ari we ari uko ziriya nzuki zaje ku iduka ry'umucuruzi nyuma yaho uwo mugabo ahaviriye.Nkuko bivugwa ngo yaraje agura amandazi abiri ageze aho asaba amazi yo kunywa umucuruzi aho kuyamuha ngo yahise amubwira nabi aranayamwima.Uyu mugabo agishingura ikirenge inzuki nyinshi zahise zuzura iryo duka.Bivugwa ko yakomye amashyi zikazaho nyuma kandi akazikuraho nabwo nubwo benshi bavuga ko batakwemeza niba ari we koko wakoze ibi bitangaza.

Nyiriduka na we ubwe yahakanye ko byaba byarakozwe n'uriya mugabo ahubwo avuga ko hari impumuro runaka inzuki zikunda ishobora kuba yazikurura zikaza mu buryo butunguranye hanyuma zageraho zikanagenda.

 



Source : https://yegob.rw/wa-mugabo-wateje-abantu-inzuki-i-nyabugogo-dore-ibyo-yavuzweho-noneho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)