Wari uzi ko kumva umuziki ku mugore utwite bifite akamaro kanini? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bose baba abato n'abakuze ntawe utishimira umuziki. Iyo udakunda izituje uba ukunda izibyinitse, udakunda reggae aba akunda dancehall, RnB, zouk cyangwa slows,... [Icyakora na none byagaragaye ko iyo iyo miziki yose, ari ihimbaza Imana birema ikirere kiza, haba hari n'imyuka mibi igahunga]

Ese wari uzi ko burya n'umwana uri mu nda anezezwa n'umuziki nyina umutwite aba ari kumva? Uretse kugukuramo stress no kwigunga bizanongera ubusabane buri hagati yawe n'uwo utwite.

Uretse ibyo gusa kandi hari n'ibindi binyuranye byinshi umuziki umarira umwana uri mu nda nk'uko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

Akamaro k'umuziki ku mugore utwite

Byongerera umwana uri mu nda kuba maso

Iyo uri kumva umuziki utwite, umwana abasha kumva ayo majwi ndetse akagerageza kujyana n'injyana y'uwo muziki. Uretse gutuma umwana aba maso, bizanamufasha gushabuka no gutekereza namara kuvuka.

Byongerera ingufu ubushobozi bwe bwo kumva

Iyo uri kumva umuziki uwumvira muri ekuteri bituma umwana atega amatwi nuko bikongerera ingufu kumva kwe. Uyu mwana uri mu nda ntibivuze ko azasobanukirwa n'umuziki uwo ari wo ariko uko ingoma zivuga, amajwi asohoka, arabyumva. Ibi bifasha rero urwungano rwe rw'imyumvire

Bizamufasha akivuka kuba yakumva umuziki agatuza

Ubushakashatsi bunyuranye bukorwa bwerekana yuko indirimbo umugore utwite yumvaga iyo yongeye kuzumvisha umwana amaze kuvuka arazibuka. Ibi bituma abasha guceceka yarimo arira ndetse akabasha no kuba yasinzirizwa no kumva ya miziki, kuko yakuranye nayo akiri mu nda.

Byongera igipimo cy'imiterere y'umwana

Ubwoko bw'indirimbo wumva utwite bugira ingaruka ku mimerere n'imyitwarire ye nyuma yo kuvuka. Niba wumva imiziki ituje umwana navuka uzasanga ari umwana utuje. Niba wikundira zimwe zitwa izibyinitse zifite ibigoma umwana azavuka ari umwana ushabutse cyane, utaniganwa ijambo kandi w'amakare. Icyakora aho akuriye n'abo akuranye nabo bishobora kumuhindura.

Uzamenya ute ko umwana uri mu nda ari kumva umuziki?

Nubwo wakumva imiziki inyuranye buri munsi siko yose umwana azayumva. Niba ushaka koko ko umwana yumva neza umuziki uri kumva, shyira ekuteri ku nda, ubundi umucurangire. Uzamenya ko ari kwizihirwa atangiye gukina mu nda. Gusa wirinde ntushyiremo ijwi riri hejuru cyane kuko byamwangiza. Kandi ntubikore amasaha menshi.

Gusa nanone kuko utahora ushyize ekuteri ku nda, niba ushaka kumva akaziki uri mu rugo, curanga umuziki ukunda ushyiremo ijwi ridasakuza cyane n'ingoma zidakabije. Ibi bizamufasha no gusinzira kandi bitume akura mu bwenge no mu bitekerezo.

Ni uwuhe muziki nakumva ntwite?

Ekuteri ku nda zifasha umwana uri mu nda kumva umuziki

Umuziki uwo ariwo wose,wowe gusa ucurange uwo ukunda. Gusa mu gihe uhisemo gukoresha ekuteri ku nda, byaba byiza ukoresheje imiziki ituje inagenda buhoro. Nanone wakoresha imiziki ifite injyana idahinduka ku buryo umwana abasha kuyitandukanya no kuyibuka. Hano twavuga pop, zouk n'injyana ya kinyafurika (Afro Beat)

Wibuke ko ijwi uko ringana, injyana ucuranga bigira ingaruka ku mihumekere y'umwana. Injyana ziri hejuru cyane, hard rock, ijwi risakuza, si byiza ku mwana uri mu nda.

Ingaruka z'imiziki isakuza cyane

Kumva umuziki usakuza kandi ufite ibigoma bidihagura cyane bishobora gutera inda kuvamo cyangwa kubyara umwana utagejeje igihe. Si ibyo gusa kuko bishobora no gutera umwana kuvukana ibiro bicye, kuvukana ikibazo cyo kumva cyangwa kutabasha kumva ibisakuza.

Niyo mpamvu mu gihe uri kumva umuziki bisanzwe udakwiye kurenza 65 decibels naho muri ekuteri ntukwiye kurenza 50 decibels. Decibels ni igipimo cy'ijwi n'urusaku.

KUMVA UMUZIKI NI UBURYO BWIZA BWO KURUHUKA NO GUTUZA, KANDI UMUZIKI UBONEYE NI MWIZA HABA KURI WOWE NO KU MWANA UTWITE.

Soma hano akamaro ko kumva umuziki muri rusange

Source: Umutihealth.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-kumva-umuziki-ku-mugore-utwite-bifite-akamaro-kanini.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)