Yagobotse ahakenewe; uko ibikoresho bya Made in Rwanda byacogoje ingaruka za COVID-19 ku gihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Na mbere y’uko bitangazwa ko hari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni winjiranye COVID-19 mu gihugu avuye mu Mujyi wa Mumbai, hari ingamba zari zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abaturarwanda basabwaga kwitwararika ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’ no guhana intera.

Icyo gihe ab’inkwakuzi batangiye gukora ‘hand sanitizers’ mu gufasha abaturarwanda kwirinda kwanduzanya, cyane ko iki cyorezo nta makuru menshi yari agifitweho.

Tariki ya 16 Werurwe 2020, Uwineza Nelly Aline, ni bwo yatangiye gukora ‘hand sanitizers’ abinyujije mu Kigo yashinze Tropical Brewery and Winery.

Uyu mukobwa yakoze umuti usukura intoki w’umwimerere ‘Tropical hand sanitizer’ ndetse yawugejeje ku isoko ry’u Rwanda kuva icyo gihe.

Yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko Isi yugarijwe na COVID-19, yatekereje icyo yakora mu guhangana nayo cyane ko hand sanitizers zaburaga ku masoko y’imbere mu gihugu, ahasigaye ziva ari mu mahanga.

Yagize ati “Mbona hari icyo gukora hand sanitizers byafashije. Hari abasanzwe bakora ibikoresho bifashishije ibinyabutabire bitandukanye ariko natwe dukoresha ibimera n’ibihingwa bitandukanye twafatanyije muri urwo rugendo.’’

Uwineza yavuze ko we na bagenzi be binjiye mu gukora ibikoresho byifashishijwe mu guhangana na COVID-19, batanze umusanzu wabo binyuze muri Made in Rwanda.

Ati “Byarafashije cyane kuko iyo tutabigiramo uruhare ngo tugire icyo dukora byari kugorana kujya kubikura hanze ngo haboneke ibihagije u Rwanda rwose.’’

‘Tropical hand sanitizer’ kuri ubu ifite ubushobozi bwo gukora litiro 1000 za hand sanitizers ku munsi bigendanye n’ubusabe yakiriye. Nibura muri iyi sosiyete hakorerwa hand sanitizers ingana na 30% y’iyinjira mu gihugu.

Uwineza avuga ko batanga sanitizers mu bigo by’amashuri n’ibindi bifite abakozi benshi ndetse hari n’izoherezwa mu bihugu byo hanze.

Ati “Hari icyizere ko tuzakomeza gukora hand sanitizers kuko gukaraba byabaye umuco; umuti ni antivirus, hari izindi ndwara ziterwa na virus zitandukanye. Nturinda COVID-19 gusa ahubwo hari izindi virusi zituruka ku myanda y’intoki urinda.’’

Uwineza Nelly Aline yagejeje ku isoko ‘hand sanitizer’ yakoze mu guhangana na COVID-19 yibasiye Isi

-  Udupfukamunwa natwo twaje guhabwa intebe

Muri Mata 2020 ni bwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Byatangajwe mu gihe mbere, abakozi bo kwa muganga bita ku wanduye n’abafite ibimenyetso bya COVID-19 aribo bategekwaga kwambara udupfukamunwa gusa.

Ku ikubitiro, ibigo n’inganda 21 byahawe isoko ryo gukora udupfukamunwa tugenewe Abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe.

Mu byumweru bibiri bya mbere inganda 21 [zaje kwiyongera zikagera kuri 76] zitangiye kudukora hari hakozwe miliyoni 3,5 ariko zifite intego yo kugeza kuri miliyoni 12 mu kwezi.

Usibye abakora udupfukamunwa two mu myenda, iri soko ryinjiweho n’abakora utwo kwa muganga ndetse muri Kamena 2020 Uruganda rwa Pharmalab rwinjira muri uwo murongo wo gushaka ibisubizo rubihangiye mu Rwanda.

Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yabwiye IGIHE ko nyuma y’umwaka urenga bagikora kandi bahagaze neza.

Yagize ati “Dukora ku kigero cya 70%, nibura ku kwezi dushobora gukora udupfukamunwa miliyoni eshatu. Kugeza ubu isoko rya Leta n’ibitaro nitwe turifite.’’

Yavuze ko bakibangamirwa n’ibiciro by’udupfukamunwa tuva hanze muri Kenya n’u Bushinwa kuko ibiciro byatwo biba biri hasi.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi haracyari ubusabe ariko hari izikiza z’Abashinwa, udupfukamunwa tuza ntabwo tutubuza gukora.’’

Yavuze ko bifuza ko “ubuziranenge bw’udupfukamunwa twinjira mu gihugu bwapimwa, RFDA yasanga tutujuje ubuziranenge igafata ingamba. Bikozwe twacuruza neza.’’

Uruganda rwa Pharmalab rukorera muri Kigali Special Economic Zone mu Murenge wa Ndera wo mu Karere ka Gasabo, rukora udupfukamunwa miliyoni 2,2 cyangwa na 2,3 ku kwezi mu gihe utangira rwakoraga udupfukamunwa ibihumbi 140 ku munsi.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, yabwiye IGIHE ko ibikorerwa imbere mu gihugu byafashije mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Yagize ati “Urebye ntihari inganda nyinshi zabikoraga, inyinshi hand sanitizers twazivanaga hanze kandi ari produits zishobora kuva mu byo dufite. Hari inganda zahise zitangira kuzikora.’’

“Ruriya ruganda rukora udupfukamunwa two kwa muganga, batangiye no kutwohereza mu Karere. Mu byo bakora ni ibindi bongeyeho. Mu bakora amasabune ni ko byagenze, abakoraga isabune z’ubwoko bumwe batangiye gukora n’ubundi.’’

Yasobanuye ko nubwo hari intambwe inganda zateye, hatabaho kwirengagiza ko hari izafunzwe, izindi zikagabanya umubare w’abakozi.

Yakomeje ati “Izo nganda zatumye tugira icyizere kirushijeho kuko mbere Made in Rwanda yari izwi nk’ibitenge cyangwa imyenda isanzwe ariko ubu abantu bazi ko dushobora gukora alcool n’ibindi bintu. Byatumye u Rwanda rumenyekana nk’igihugu gisigaye gifite inganda zikomeye.’’

Nubwo nta mibare ifatika ihari yerekana ingano y’amafaranga u Rwanda rwashoboraga gutanga rutumiza udupfukamunwa na hand sanitizers hanze, nta wakwirengagiza ko ibyakorewe mu gihugu hari icyo byafashije.

Made in Rwanda yatangiye ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda no gukoresha iby’iwabo. Politiki yayo yemejwe mu 2018 hagamijwe guteza igihugu imbere.

Uwineza yatekereje gukora hand sanitizer ashaka gutanga umusanzu we mu gushaka ibisubizo bya rusange mu kurwanya COVID-19
Tropical hand sanitizer yatangiye ifite ubushobozi bwo gukora nibura imiti ingana na litiro 200 ku munsi
Uruganda Nyarwanda rwa Pharmalab rwatangiye gukora udupfukamunwa two kwa muganga dushobora no gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo muri Kamena 2020. Hari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo
Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yavuze ko ubu bafasha ibigo bya Leta n'ibitaro bitandukanye kubona udupfukamunwa
Pharmalab yatangiye mu 2004. Nyuma y’imyaka 10 itumiza hanze ibikoresho byo kwa muganga, mu 2015 yatangiye gukora ibirimo amatibe atandukanye (Tube à prélèvement de sang sous vide) n’udukombe dufatirwamo ibizamini byo kwa muganga nk’umusarane n’inkari (Flacons de selles et flacon d’urines)
Abafite inganda zikora udupfukamunwa tw’imyenda bahawe ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera kudukora mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda



source : https://ift.tt/3EufdkA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)