Yambariwe n'aba Miss Gusa! Mu Mafoto utabonye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bukwe bukimara kuba, amafoto yabwo yagizwe ubwiru kuko ntiyigeze asohoka ari nayo mpamvu abantu batabwitayeho cyane, nyamara bwari ubukwe burimo ibyamamare n'abafite amazina azwi mu myidagaduro.

Mu bambariye Mukangwije Rosine bazwi harimo Miss Nishimwe Naomie, Umuratwa Anitha Kate, Miss Teta Nicole n'abandi bagaragaje n'ibyishimo bikomeye muri ubwo bukwe kuko amashusho n'amafoto abagaragaza bari gucinya akadiho.

Nyuma y'ubukwe Mukangwije Rosine yafashe umwanya ashimira abamwambariye bose ababwira uko abakunda ndetse anabashimira ubwitange bagaragaje mu munsi udasanzwe mu buzima bwe we na Chris.


Uyu mukobwa yasezeranye kuwa Kane, tariki 7 Ukwakira 2021. Tariki 11 Nzeri 2021 ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta y'urukundo mu birori byabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije w'imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n'abayobozi b'irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga, icyakora yanze kuritanga ndetse n'ubu aracyarifite kuko ntawo kumusimbura uratorwa.

Chris afata agafoto n'umugore we Rosine


Miss Naoime na Denise bamwe mu bambariye Mukangwije


Miss Naomie afata agafoto k'urwibutso








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110909/yambariwe-naba-miss-gusa-mu-mafoto-utabonye-yubukwe-bwa-miss-rosine-abarimo-miss-naomie-na-110909.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)