Yavumbuye ko yashakanye n'umugabo mugenzi we nyuma y'imyaka 7 babana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n'undi mugabo aho kuba umugore nkuko yari abizi.

Umugabo yashakanye n'uwo yizeraga ko ari umugore wo murimu Misiri bamarana imyaka 07.Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kugira ngo abone ibimutunga n'umugore we.

Ari mu kazi ke, abakiriya babiri atazi binjiye muri tagisi ye batangira kuganira bavuga amateka y'umuturanyi wabo witwa Said Fati wihinduje igitsina nyuma y'imyaka 15 avutse.

Iki kiganiro cyaje gukurura uyu umushoferi wa tagisi cyane ko aba bakiriya be banavuze izina ry'umuturanyi wabo.

Shoferi yatangiye kwibaza ibibazo byinshi kuko n'umugore we, nawe yitwa Saïd Fati. Ku bw'amahirwe, umuryango we wari utuye mu mujyi umwe n'uwabo bagabo bombi baganiraga. Kubaza ibibazo bitagira ibisubizo ntibyari bikiri bigishobotse kuri shoferi.

Uyu mushoferi yakomeje guhata bibazo abakiriya be. Ibisubizo byabo byemeje ko ibyo yakekaga ari ukuri.

Yaje kuvumbura ko yashakanye n'umugabo atari umugore. Kubera umujinya,yahise asubira mu rugo akubita uwo yitaga mugore we aramukomeretsa birangira ajayanwe mu bitaro.

Nyuma y'ikirego cyatanzwe na se w'umugore we, hakozwe raporo y'ubuvuzi ivuga ko yakubise anakomeretsa umugore we. Nubwo umushoferi yatanze impamvu yamuteye gukubita uyu mugore we, byamuviriyemo gufungwa kuko ngo yabuze ibimenyetso bihagije byemeza ko umugore we yamuhishe amateka ye y'ahahise.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yavumbuye-ko-yashakanye-n-umugabo-mugenzi-we-nyuma-y-imyaka-7-babana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)