Izina Jimmy Gatete ryongeye kwigarurira amarangamutima y'abanyarwanda nyuma yo kumubona ari kumwe na bamwe bahoze bakinana mu Mavubi, benshi bamusaba ko yazaza mu Rwanda kuko bamukumbuye.
Jimmy Gatete ni we benshi mu banyarwanda bafata nk'uw'ibihe byose bitewe n'ibyishimo yabahaye, ntawakibagirwa igitego yatsindiye Uganda iwayo muri Kamena 2003 mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2004, yaje kwigarurira imitima y'abanyarwanda burundu mu kwezi kwakurikiyeho atsindira Ghana i Kigali igitego cyanahesheje u Rwanda itike y'iki gikombe, kikaba igikombe rukumbi Amavubi yitabiriye mu mateka yayo.
Kuva yasezera umupira w'amaguru muri 2010, uyu mugabo yagiye kure cyane ya ruhago, ntiwamwumva yakoze ibiganiro n'itangazamakuru, yewe ntiyanakomeje inzira y'ubutoza nka bagenzi be ahubwo yigiriye mu bindi bitandukanye na ruhago bimuha inyungu.
Ni umugabo utapfa kubona ku mbuga nkoranyambga, ku buryo abantu baba bibaza amakuru ye n'uko abayeho nyuma yo gukina.
Jimmy Gatete yongeye kugaruka mu mitwe y'abanyarwanda ubwo ku munsi w'ejo yahuraga na bamwe mubo bakinanye mu Mavubi.
Yahuye n'abatoza ba AS Kigali, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa, Mutarambirwa Djabir ndetse na kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali, bakaba bari mu nzira berekeza muri DR Congo gukina na DCMP umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup.
Aya mafoto Jimmy Mulisa yayasangije abamukurikira kuri Twitter, bizamura amarangamutima ya benshi aho basabye uyu munyabigwi w'Amavubi kuzaza gusura u Rwanda.
Nothing warms a heart like reconnecting with an old friend @JimmyGatete. pic.twitter.com/eJpRG0CabG
â" Jimmy mulisa (@jimbomulisa) October 20, 2021
Nice picture icyambwira stories mwateraga 😂😂😂
â" Daniel Gahamanyi(Danny🇷🇼) (@gamanyi) October 20, 2021
The Nambole goal clicks. Great seeing you guys together reminding us how your football period flew the country's flag high. Warm regards to Gat.
â" Martin Semukanya (@semukanyam) October 20, 2021
He still number one in Rda .much respect papa.
â" MUSEVENI GILBERT7 (@MUSEVENIGILBER5) October 20, 2021
Wamudasaiye koko akazaza Mu rugo #Rwanda
â" Igabe Gashabizi (@IGashabizi) October 20, 2021
Wow, mumutubwirire azaze no mu Rwanda abanyarwanda baramukumbuye
â" Mukeshimana Assumpta 🇷🇼 (@AssumptaMuke) October 20, 2021
Brother mukuru uraho neza papa ngo mutahe🚶🙇
â" Cpt.YEGO MWIDISHYI🇷🇼 (@Mwidishyi) October 20, 2021
Yeweeeee weeee unsuhurize Jummy Gatete, uti turagukunda cyane cyane
â" Nkurunziza Egide (@Nkurunz26064584) October 20, 2021
Hey coach! Could you say hello to Mr Gatete J!
â" Egidio (@Egidio74280352) October 20, 2021