Yiciwe abana batanu n’umugabo: Uko “Mvura Nkuvure” yomoye ibikomere bya Tuyishime - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’abahurijwe mu mushinga wiswe “Kongera ubushobozi bw’umuryango mugari mu mibanire ifite ingufu n’ubwiyunge binyuze mu komorana ibikomere byo ku mutima (Reinforcing community capacity for social cohesion and reconciliation through Societal Trauma Healing”.

Ni umushinga wateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2020 ku nkunga y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi.

Ku ikubitiro watangirijwe mu mirenge 15 yo mu Karere ka Bugesera, ahafashwe amatsinda abiri muri buri murenge. Yose hamwe ni 32, arimo 16 y’abakuru na 16 y’urubyiruko.

Muri ayo matsinda yose, atatu arimo iry’abakuru n’iry’abato yo mu Murenge wa Mareba n’iry’urubyiruko ryo mu Murenge wa Musenyi, ni yo yamaze gusoza amasomo bahabwa amara ibyumweru 15.

Tuyishime ni umwe muri abo. Imbere y’amagana yari yitabiriye umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho bafashanya komorana ibikomere byo ku mutima no kongera kwiyunga hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare (barimo n’ababifungiwe), yavuze aho yavuye nyuma yo gusigara ari wenyine abana bose n’umugabo be bishwe, kugeza ku munsi wa none abana neza n’abamwiciye.

Ni urugendo yavuze ko rutoroshye ariko ashima Imana ko umutima ugenda uruhuka akumva afite icyizere. Yababariye abamuhemukiye ndetse asaba ko uwo mushinga wagezwa n’ahandi abafite ibibazo nk’ibyo yari afite bakabohoka.

Byamugendekeye gute?

Tuyishime yavuze ko mu 1990 yari afite abana batanu n’umugabo ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusize ari nyakamwe.

Mu Ukwakira 1990 “ubwo bavugaga ngo [Fred Gisa] Rwigema yatabarutse” yari afite umuhungu wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ati “Yageze mu rugo bavuga ngo ejo ni ukujya gushyingura Rwigema, turamubuza.”

Icyo gihe ngo hari agasantere kitwaga i Bugande aho abaturage n’abanyeshuri bagombaga kwikorera umutumba “bakawushyira mu birago bakajya guhambayo Rwigema.”

Uwo mwana na mukuru we bombi ntibagiyeyo kuko ababyeyi bari bababujije. Bukeye asubiye ku ishuri ngo mwarimu we yamukubise umugeri amuhuza n’igikuta amuvuna imbavu, ageze mu rugo arapfa.

Ati “Icyo gihe nta n’aho kurega habagaho. Kwari ukubiganiraho n’uwo mwashakanye mukicecekera mukihangana.”

Mu 1992, Tuyishime yatewe n’Interahamwe ziramuhohotera. Umugabo we yakomeje kumwihanganisha kuko yari yarahakuye n’uburwayi bukomeye, akamubwira ko iyo ari intwaro bakoresha mu bihe nk’ibyo.

Bigeze mu 1994, ba bana bane bari basigaye nabo barishwe ndetse na se aricwa.

Abo bana yari yarabasigiye umugore w’inshuti ye ngo abamuhishire nawe ajya guhishwa n’undi muntu wamufungiranaga mu nzu.

Wa mugore yasigiye abana yarabishe maze Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside agiye kubamubaza amubwira ko “bahungiye muri Congo bari hamwe nabo, bagezeyo barababura”.

Yarabyakiye ariko intimba ikomeza kuba yose kuko yari arokotse wenyine. Yavuze ko yabonaga ubuzima ntacyo busobanuye, nta na kimwe ashaka nta n’uwo ashaka kuba hamwe na we kugeza ubwo aho bari baramutuje yahimutse agahitamo kujya kuba mu kiraro yari yarubakiye umushumba w’inka yagabiwe muri gahunda ya Girinka.

Hagati aho ubwo umubano we na wa mugore wamwiciye abana wari warakomeje basurana ariko ataramenya ukuri, kugeza igihe imirimo y’Inkiko Gacaca yarangiriye.

Umunsi umwe wa mugore yakoresheje ubukwe asaba Tuyishime kuza kumusigarira kuri gahunda zo mu rugo. Bwarije barataha, ariko uko agenda akumva amajwi y’abana be bamuhamagara bamubaza ngo mama ko udusize.

Ngo yabiganirije abo bari kumwe bamubwira ko yasinze. Yaratashye ajya mu rugo ariko amajwi akomeza kuyumva mu matwi ye, kugeza ubwo umwe mu bana ba wa mugore yamusuye akaza kumubwira ko aho “nyina akunda kunterekera intebe nkicaraho ari ho abana banjye bashyinguwe.”

Ati “Naravuze nti ‘ubwo ni iby’abana ambwiye reka mpamagare undi muntu abimbwire neza.”

Bageze mu rugo rw’uwo mugore ari kumwe n’uwari Konseye n’abari bashinzwe Gacaca mu Kagali arabatsembera. Byabaye ngombwa ko bacukura aho umwana yaberetse, babasangamo.

Ngo ajya kubica yatetse ibiryo abishyiramo acide ariko abana be baburira abagombaga kubihabwa banga kubirya, abahamagariza igitero cy’abicanyi barabica babahamba aho.

Mvura nkuvure yamugaruriye icyizere

Tuyishime yasobanuye ko kwiyunga n’uwo mugore wamwiciye abana atabyiyumvishaga.

Amaze kwinjizwa muri gahunda ya “Mvura nkuvure” yagiye abohoka aramubabarira kuko bari bayihuriyemo.

Nyuma y’aho yaje kuba umwe mu bakuriye amatsinda ndetse agenda ashishikariza n’abandi kuyagana, baba abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bo yagiye kuzana ngo bayoboke iyo gahunda, harimo na Habinshuti Ezechiel wayoboye igitero cyamwiciye abana. Tuyishime yamushishikarije kuza atabizi ariko uwo mugabo we yibukaga ibyo yakoze ahubwo agakeka ko agiye kubiryozwa.

Habinshuti ati “Naravuze nti ‘ubwo igihe cyanjye kirageze ngo mfungwe kubera ko wenda hari ibyo yamenye ntavuze.”

Uyu mugabo yari yarabanje gufungwaho yarakatiwe imyaka 12 ariko arekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kuko yireze akemera ibyaha byose akanabisabira imbabazi.

Nyuma y’amasomo akomeye bahawe muri ibyo byumweru 15, buri wese yashimangiye ko yabohotse kuko haba Habinshuti yahoranaga ikimukomanga ku mutima kuko atari yarabwiye uwo yahemukiye ko ari we wabikoze ngo anamusabe imbabazi. Tuyishime nawe ntiyari yakumvise ko kubana n’abandi hari icyo byamumarira.

Ubu barahamya ko umusanzu wa “Mvura nkuvure” wagezweho kandi wigaragaza, bagasaba ko iyo gahunda yagezwa no mu tundi turere ku buryo n’abandi bagifite intimba bakwiyunga buri wese akabohoka.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrell, yashimye intambwe abahujwe bagezeho abibutsa ko “bagomba kubabarirana ariko bakibuka kuko ari cyo kizatuma amateka mabi adasubira ukundi.”

Ati “Nta masomo dufite yo kwigisha uwo ari wese kuko natwe mu mateka yacu twakoze jenoside. Twakoresheje ubucakara Abirabura babarirwa muri miliyoni, tumara ibinyejana twica abantu batandukanye kubera ubwoko, aho utuye cyangwa idini. Gusa igihe cyarageze twanzura guhagarika guhigana twunga ubumwe ariko bushingiye ku kwibuka. Iyo ushaka kubaka ejo hazaza heza, ugomba kwibuka uko ahahise hari habi.”

Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yatangaje ko gahunda ya “Mvura nkuvure” yashyizweho kugira ngo abagiye bakomeretsanya basubire mu mateka ariko bubake ejo hazaza.

Yakomeje ati “Ubu umusaruro [wayo ni uko] abantu babana, bagakorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere. Ntibirakira neza kuko ni urugendo ariko dufite ibyiringiro ko bizakira kandi ni twe tugomba kuvurana ubwacu.”

Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Haracyakenewe gushyira ingufu mu bakiri bato, haba mu mashuri, amagereza no mu miryango. Niba ubu bafite ibikomere, bitavuwe babihererekanya mu bisekuru.”

Kugeza ubu hari n’abavutse nyuma ya Jenoside n’abo yabaye bakiri bato bahura n’ingaruka zayo zibatera ibikomere.

Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko yakuze atabana n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke bushingiye ku mateka. Se yari yararokotse Jenoside ariko nyina atari mu bahigwaga.

Se yatoteje nyina bigera igihe arabata arigendera. Icyo gihe Muhoza yari afite imyaka 11 ava mu ishuri ngo afatanye na se kurera barumuna be. Byamuteye ibikomere kuko akora imirimo nk’iy’umugore ariko ubu ashima “Mvura nkuvure” kuko yamukuye mu bwigunge.

Ati “Natinyaga kubwira abandi babyeyi ibibazo mfite ariko abo twahurijwe muri iyi gahunda turaganira bakanyomora ibikomere byo ku mutima.”

Dr Nyirahabimana Jeanne wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba muri uwo muhango, yagaragaje ko kuba abo baturage barongeye kubana mu mahoro bakabwizanya ukuri kugira ngo ibikomere byabo bikire bitari kugerwaho atari gahunda ya “Mvura nkuvure”.

Ati “Haba hari ahantu umuntu ari yigunze afite ibikomere atazi ko ashobora kubikira. Iyo habaye gahunda nk’iyi ituma agenda akumva abandi, akegera abakize, nawe biramufasha agatera intambwe.”

Uretse gufasha abaturage komorana, iyo miryango inabafasha mu bundi buryo butandukanye bubateza imbere.

Uyu munsi hatanzwe imitiba n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvumvu ku bibumbiye mu ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere nyuma yo kwiyunga.

Bari basanzwe bafite ishyamba bateye, akaba ari ryo bazororeramo inzuki. Ibyo bahabwe byose hamwe bifite agaciro ka 5.367.000 Frw.

Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Interpeace, agamije kwagurira gahunda ya “Mvura nkuvure” mu tundi turere dutanu turimo Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyabihu na Nyamagabe.

Tuyishime Monica yasangije ubuhamya bw’uko yabohotse akababarira abamwiciye abana bane bakanamusahura imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yashimye intambwe abahujwe bagezeho
Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yavuze ko komora ibikomere ari urugendo ariko hari ibyiringiro ko bizagerwaho
Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye kubishyigikira
Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe
Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, ubwo batangaga ibikoresho ku bavumvu
Habinshuti Ezechiel abanye neza n'abo yiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kubasaba imbabazi bakomorana ibikomere
Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yamugizeho ingaruka kandi yaravutse nyuma y'uko iba
Borrel yihanganishaga Tuyishime



source : https://ift.tt/3mdY5sY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)