2020-2021 : Ibitero by'ikoranabuhanga 74.000 na Virusi 57.000 byagabwe kuri BNR bigamije kuyiba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikubiye muri raporo ya BNR y'umwaka wa 2020-2021 wasojwe tariki 30 Kamena 2021 aho igaragaza ko biriya bitero by'ikoranabuhanga byose byabashije kuburizwamo.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda butangaza ko ibi bitikoze ahubwo ko byagezweho kubera uburyo bugezweho bwo gucunga no gusesengura amakuru yo mu ikoranabuhanga.

Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo kugira ishusho yagutse y'ibikorerwa mu miyoboro yose na sisitemu z'ikoranabuhanaga amasaha 24 mu minsi iminsi 7, gukora ubucukumbuzi bwimbitse no gutahura ku gihe ibitero bijyane n'ikoranabuhanga.

Uretse biriya bitero by'ikoranabuhanga 74 243 ndetse na virusi 57 482 zo mu bwoko bwa Malware, BNR yanohererejwe ubutumwa 375 276 bugamije kwinjira muri sisitemu yayo.

Iti 'Ibi byose byabashije guhagarikwa mbere y'uko bigera muri sisitemu z'ikoranabuhanga rya BNR.'

Iyi raporo ikomeza igira iti 'Hari ibitero 2 by'ikoranabuhanga byabashije kubaho ariko bihita bihagarikwa. Iyo ibi bitero bitaza guhagarikwa byashoboraga guteza akaga gakomeye, gucibwa ibihano, kwangiza isura y'urwego rw'imari cyangwa guhagarara kw'itangwa rya serivisi.'

BNR yatangaje ko nyuma yo gukorerwa igenzura, yongeye guhabwa ku nshuro ya kane yikurikiranya, icyemezo mpuzamahanga mu byo kurwanya no gukumira ibitero by'ikoranabuhanga kizwi nka ISO 27001.

Iti 'Ibi biha icyizere ubuyobozi bwa Banki ndetse n'abafatanyabikorwa bayo ko ubwirinzi bw'imiyoboro y'ikoranabuhanga buri ku rugero rwiza kandi rwizewe ku rwego mpuzamahanga.'

BNR ivuga ko mu mwaka ushize hakozwe isuzuma ry'ubudahangarwa bw'imiyoboro y'ikoranabuhanga, aho byagaragaye ko serivisi z'ingenzi zose zujuje ibisabwa mu birebana n'ubwirinzi mu ikoranabuhanga ; mu gihe hake hagaragajwe ko hari intege nke hahise hakosorwa.

Iyi raporo igaragaza ko mu nzitizi zikwiye kwitabwaho, harimo 'Impinduka zihuse mu iterambere ry'ikoranabuhanga n'ubwiyongere bw'ibitero mu ikoranabuhanga, mu itangazabumenyi n'itumanaho.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/2020-2021-Ibitero-by-ikoranabuhanga-74-000-na-Virusi-57-000-byagabwe-kuri-BNR-bigamije-kuyiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)