Ibi byagarutsweho mu Nama ya 15 y’Abana yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana ku rwego rw’igihugu, wizihirijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ni umuhango witabiriwe n’abana 100 bahagarariye abandi, abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera abana n’abafatanyabikorwa babo, abandi bana bawukurikirana binyuze mu ikoranabuhanga.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ejo ni Njye’. Abayitabiriye bagaragaraje ko kugira ngo abana bazabashe kugera ku nzozi zo kuba ejo hazaza h’igihugu, bisaba umusanzu wa buri wese mu kubarera no kubitaho.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko ntaho igihugu cyaba kigana hadatekerejwe ku hazaza h’abana.
Yagize ati “Tuzirikane ko tutategura ejo hazaza tudashyize imbaraga mu mikurire y’abana, tudateza imbere uburenganzira bwabo cyangwa tutabaha urubuga rusesuye ngo bagire uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyacu.”
Ibi byashimangiwe n’ Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, wavuze ko intego nyamukuru ya buri wese ari ugushyira imbaraga mu burere bw’abana nk’u Rwanda rw’ejo.
Yagize ati “Intego nyamukuru ni ugushyira imbaraga muri ejo hazaza hacu no mu bana bacu, mwe nk’abana ni mwe Rwanda rw’ejo. Ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo mu gutegura ejo hazaza habo.”
Yakomeje asaba ababyeyi kubitaho mu buryo bushoboka bwose ndetse no kubagenera umwanya babagira inama nziza zizabageze ku nzozi zabo.
Yagize ati “Tugomba kubamenyera amafunguro, imyambaro ndetse ababyeyi bakamenya ko uburezi ari itike y’ubuzima buri imbere ababyeyi baha abana babo. Bagomba no kubaha inama mu buzima bwabo.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi n’abarezi gutangira gutoza abana imirimo hakiri kare nka kimwe mu bizafasha kugera ku nzozi zabo.
Yagize ati “By’umwihariko ababyeyi n’abarezi barasabwa gufasha abana kuzagera ku ntego yabo yo kwigira, binyuze mu kubatoza uturimo duciriritse ariko tutavunanye no kubafasha kwiga bashyizeho umwete kuko ari byo rufunguzo ry’ubukungu n’iterambere.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu, Akoyiremeye Elodie Octavie, yasabye ababyeyi kurera abana neza kuko mu muryango ariho umwana aturuka.
Yagize ati “Turabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kuturinda icyaduhungabanya kuko ejo ni njye. Abana bishimye, bishimiye uburenganzira bwabo n’igihugu cyabo batekanye bigomba guhera mu muryango wabo.”
Yakomeje ati “Babyeyi namwe barezi bacu nimutugire inama, mudufashe gutegura ejo hahaza hacu.”
Inama y’igihugu y’abana yatangiye mu 2004 ubwo abana basabaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n’abafata ibyemezo n’abaterankunga.
Uru ni urubuga ngishwanama ruhuza abana bahagarariye abandi baturutse mu turere n’imirenge yose y’igihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo abana bafite mu Rwanda.
source : https://ift.tt/3CCkvt5