Abacucuzi bashinjwa gutumbagiza igiciro cy'amata bati 'Inyange nireke kwigiza nkana iduteza abaturage' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mezi macye atambutse, igiciro cy'amata yaba apfunyitse ndetse n'agura mu maguriro y'Inyange, cyarazamutse cyenda kwikuba hafi kabiri aho litiro yaguraga 400 yagiye kuri 600, agapaki kafuraga 500 kagashyirwa ku 1 000.

Inzego bireba zatangaje ko ibura ry'amata ryatewe n'izuba ryinshi ryo mu mpeshyi ryatumye ubwatsi bubura, bigatuma n'umukamo ugabanuka.

Uruganda rutunganya amata Inyange Industrie ruherutse gutangaza ko rutigeze ruzamura ikiranguzo cy'amata kabone n'ubwo umukamo wagabanutse, rukavuga ko rutumva impamvu abacuruzi bazamuye igiciro cy'amata.

Ubuyobozi bwa Inyange Industries bwasabe abacuruzi gusubiza ibiciro by'amata uko byahoze ku buryo agapaki k'mata gato gasubira kuri 500 Frw naho litiro yo ku ikusanyirirzo ikagura 430 Frw.

Gusa nyuma y'uko biriya bitangajwe, abagura amata bakomeje kubogoza bavuga ko ibiciro bikiri hejuru.

Hari uwagize ati 'Nubu naraye nyaguze ariko ntacyahindutse,agapaki gato nakaguze 700 kandi urabizi ko kaguraga 500, nta mpinduka na nkeya twabonye.'

Bamwe mu bacuruzi beruye bashinja uruganda Inyange Industries kwigiza ankana kuko rubizi ko ikiranguzo cy'amata kiri hejuru.

Bavuga ko ibyatangajwe na ruriya ruganda ari ukubateranya n'abaturage kuko uko barangura ari na ko bacuza kandi ko batakwemera gukorera mu bihombo.

Igenzura riherutse gukorwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ryasize abacuruzi icyenda (9) basanzwe bakorana n'uruganda Inyange Industries, baciwe amande ya Miliyoni 19,5 Frw kubera kuriza ibiciro by'amata.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abacucuzi-bashinjwa-gutumbagiza-igiciro-cy-amata-bati-Inyange-nireke-kwigiza-nkana-iduteza-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)