Abacuruza amata y'Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko kugeza ubu miliyoni zisaga 19 arizo zimaze gucibwa abacuruzi banini icyenda bakorana n'uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato.

Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.

Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.

Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw'amata.

Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y'ubucuruzi n'inganda  na ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi.

RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.

Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy'ubwiyongere bw'ibiciro by'amata bishyirwaho n'abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make.

Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n'ubwo habayeho ikibazo cy'igabanuka ry'umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.

SRC:RBA

The post Abacuruza amata y'Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/03/abacuruza-amata-yinyange-bahenda-abaguzi-akabo-kashobotse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)