Abacuruzi 9 bo muri Kigali bakorana n'uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y'aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by'amata.
Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.
Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.
Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw'amata.
Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y'ubucuruzi n'inganda na ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi.
RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.
Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy'ubwiyongere bw'ibiciro by'amata bishyirwaho n'abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make.
Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n'ubwo habayeho ikibazo cy'igabanuka ry'umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.
RBA