-
- Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice bashishikarije abacuruzi baciriritse gukoresha EBM
Abacuruzi baciriritse bavuga ko basabwa kugura telefone cyangwa mudasobwa yo gushyiramo uburyo bw'ikoranabuhanga buzajya bubafasha gutanga inyemezabwishyu kandi atari buri mucuruzi wabyigondera, hakaba n'ikibazo cy'uko batarahabwa amahugurwa kuri iryo koranabuhanga.
Mukamuganga Venerande avuga ko ku giti cye nk'umucuruzi yasabye gukoresha EBM ikoresha telefone ariko akaba atarahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, kuko ubucuruzi bushya bw'imyenda abumazemo amezi atatu gusa mu isoko rya Muhanga.
Mukamuganga agaragaza ko impamvu ataratangira gukoresha ubwo buryo ari uko atahabwa amahugurwa y'uburyo bizajya bikorwa, kandi abona hari hakiri kare kuko ari bwo agitangira ubucuruzi.
Icyakora avuga ko hari ubundi bucuruzi yakoraga bwo gucuruza ibijyanye n'ibikoresho byo mu biro, agatanga inyemezabwishyu yifashishije imashini isanzwe ya EBM ariko mu bucuruzi bwe bushya, akaba ataratangira gukoresha EBM nshya.
Ku kijyanye n'abavuga ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM bishobora kubagora kubera ko bisaba telefone ihenze cyangwa mudasobwa, Mukamuganga avuga ko ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) gikwiye kugira ibindi bisobanuro giha abacuruzi kugira ngo boroherwe.
Agira ati “Ku bwanjye nta kibazo mfite cyo gukoresha EBM, kompanyi yacu iracyari nshya njyewe numva ntaratinze cyane. Hano mu isoko turacyari no mu gihe cy'igerageza, abacuruzi bakwiye guhabwa ubumenyi bwo gukoresha buriya buryo, ariko ntawakwirengagiza ko hakiri abacuruzi bafite ubushobozi buke bwo kubona mudasobwa, kubona izo telefone zigezweho, cyangwa interineti yo gukoresha”.
Ndizeye Aimable na we ucururiza mu isoko rya Muhanga avuga ko uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu za EBM bisa n'ibitarumvikana neza kuko basanzwe n'ubundi basora akaba atumva impamvu yo gutanga iyo nyemezabwishyu.
Avuga ko yemera gusora kuko imisoro ari yo yubaka Igihugu ariko akaba atumva impamvu asabwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM mu gihe n'ubundi basanzwe basora kandi iyo na yo itazaca umusoro kuko bafite igishoro gike.
Agira ati “Rubanda rugufi bakwiye koroherezwa kuko nta bushobozi bwo kugura telefone igezweho cyangwa mudasobwa n'iyo interineti, ariko ntabwo twumva impamvu baduzaba gukoresha EBM mu gihe n'ubundi tugifite igishoro gitoya, ikibazo rwose ntabwo turabyumva bisa nk'ibyadutunguye”.
RRA ivuga ko EBM itagamije guca umusoro gusa
Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'amahoro kimara impungenge abacuruzi baciriritse kuko ngo inyemezabwishyu ya EBM itagambiriye gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo inagamije guca akajagari k'abacuruzi badasora kandi abaguzi ari bo batanga umusoro.
Komiseri mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal atangaza ko gahunda yo gutanga inyemezabwishyu ya EBM hakoreshejwe telefone cyangwa Mudasobwa itagamije gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo igamije kugaragaza uburyo bakoramo kugira ngo n'abashobora kuba bakwiye gusora batabikora batahurwe.
Avuga kandi ko inyemezabwishyu ya EBM itazabangamira abacuruzi baciriritse kuko itanga amakuru y'ubucuruzi bwabo ku buryo umucuruzi muto adasora kimwe n'uwahombye, akabasaba gukorera mu mucyo kuko ari bwo Igihugu kimenya uko gikurikirana abashobora kuba bahunga imisoro.
Agira ati “Turabasaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu, ntabwo ica umusoro ahubwo igaragaza uko mukora bityo tukabasha gukurikirana ba bandi bakwepa imisoro kuko nanjye iyo ngiye guhembwa banca umusoro. Kuki se umucuruzi we atifuza gutanga ibyo agomba Leta kandi umusoro n'ubundi uba watanzwe n'abaguzi? Icyo gihe tumenya uwacuruje n'utacuruje usora agasora utagomba gusora ntasore”.
Komiseri mukuru wa RRA avuga ko abacuruzi bafite ibibazo by'ubushobozi n'ubumenyi mu gukoresha EBM abakozi ba RRA bazajya babegera bakaganira kuri izo mbogamizi zigakemuka, akaba ashishikariza abacuruzi bose kwitabira gukoresha EBM.
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abacuruzi gutanga imisoro kandi, abasora bo mu Ntara y'Amajyepfo bitwaye neza mu gusora bashimiwe mu birori byabereye mu Karere ka Muhanga, aho bashimiwe kuba barinjije imisoro isaga miliyari 44frw mu mwaka wa 2020-2021.
source : https://ift.tt/3mIlJhu