Abadepite ba EU bagaragaje inzego nshya z’iterambere bifuza gufatanyamo n’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impande zombi zaganiriye ku mubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda.

Mukabalisa yashimye umubano uri hagati y’impande zombi mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage, byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Norbert Neuser na we yashimye umubano mwiza umaze igihe hagati ya EU n’u Rwanda, avuga ko ari nayo ntego y’uruzinduko rwe ngo barebe izindi nzego ubu bufatanye bwakomerezamo.

Ati “Intego nyamukuru y’uruzinduko rwacu ni ukureba iterambere ry’u Rwanda no kurebera hamwe ibindi twafatanyamo nk’uburezi, ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bigenda biza.”

EU isanzwe ifasha u Rwanda mu nzego zirimo iterambere ry’urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye umubano usanzwe hagati ya EU n'u Rwanda
Impande zombi ziyemeje gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye z'iterambere
Ubufatanye bw'ibihugu byombi bugiye kwagurirwa mu zindi nzego nk'ubuhinzi, uburezi, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi



source : https://ift.tt/3bFq275
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)