Umuhanzi wo muri Nigeria Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram yazamuye icyifuzo mu nshuti ze n'abafana be ati 'Niba narasohoye indirimbo ukayikunda nyoherereza miliyoni imwe y'ama naira ' ubu butumwa yabiherekeje amashusho ahamagara bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ngo nabo bagire icyo bakora.
Ibyatangiye ari imikino byaje kuvamo amafaranga menshi kugeza aho mu minota 10 gusa Davido yari amaze kwinjiza miliyoni 7 , angana na miliyoni 14 z'amanyarwanda , kuri konti nshya yafunguye uyu munsi kubera iki gikorwa.
Iyi konti nshya Davido yafunguye mu masaha abiri yari imaze kugeraho miliyoni angana na miliyoni 60 , aya arengaho gato miliyoni 120 z'amanyarwanda.
Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking , Phyno , Teni , Naira Marley bari mu bamaze kumwoherereza amafaranga naho Diamond Platnumz, Focalistic , Tiwa Savage n'abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo kuko nabo yabahamagaje muri aya mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story.
Davido yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko iteganyijwe mu minsi ine iri kuza. Davido yizihiza isabukuru y'amavuko tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.
Source : https://yegob.rw/abafana-bivuye-inyuma-baremera-davido-none-dore-ibimubayeho/